Nk’uko byari bimaze iminsi byamamazwa, kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2014 Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ufatwa nk’umwamikazi wa muzika nyarwanda yataramiye abakunzi b’inganzo ye mu gitaramo yakoreye ahitwa AHAVA river hall Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe uyu muhanzi yizihizaga imyaka 30 amaze akora ubuhanzi, akaba yarahisemo kwizihiriza iyi sabukuru mu rwamubyaye ataramana n’abakunzi be ndetse n’abandi bahanzi baririmba ahanini bashingiye ku muziki gakondo.
Yasuhuzaga anashimira abakunzi be baje kwifatanya muri iki gitaramo
Yashimishije benshi
Muri iki gitaramo cyatangiye ahagana ku isaha ya saa Cyenda z’amanywa(15h00)kigasozwa saa kumi n’ebyiri na 45, mu ijwi rye ryiza n’ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru Cecile Kayirebwa waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zagiye zamamara cyane yataramiye abakunzi be bose bataha banyuzwe n’ubwo bamwe bavugaga ko amasaha yabageneye yabaye make.
Abari bitabiriye iki gitaramo bahwe umwanya wo kubaza ibibazo
Uyu mukecuru yanyuzwe n'igitaramo cya Cecile Kayirebwa maze amugenera impano y'ururabo
Senateri Tito Rutaremara na we yagaragaye muri iki gitaramo
Masamba yaririmbiye Kayirebwa indirimbo umugabo we yakundaga kumuririmbira
Uretse Cecile Kayirebwa, muri iki gitaramo yaraherekejwe n’abandi bahanzi barimo abagize Gakondo group barangajwe imbere na Massamba Intore, Daniel Ngarukiye n’abandi ndetse tutibagiwe Might Popo na Mani Martin nabo bataramiye abari bitabiriye iki gitaramo aho bagendaga basubiramo indirimbo zaririmbwe na Cecile Kayirebwa.
Mani Martin avuga ko Cecile Kayirebwa ariwe akuraho inganzo yo guhanga
Lauren Makuza, umuyobozi muri Minisiteri ushinzwe iterambere ry'umuco na we yari muri iki gitaramo
Mu bintu bidasanzwe bimenyerewe byaranze iki gitaramo, ni uko uyu muhanzikazi yahaye umwanya abakunzi be bose bifuza kugira icyo bamubaza, maze abantu benshi bagenda bamubaza ibibazo bitandukanye bamwibazagaho harimo n’ibyamatsiko ari nako nawe agenda abibasubiza kimwe ku kindi, Ibi nabyo bikaba byongereye ibyishimo, umunezero no kwiyumva mu gitaramo ku bari bakitabiriye.
Cecile Kayirebwa yanaboneyeho kumurika album ye nshya igizwe n’indirimbo 7 yakoze mu gihe u Rwanda n’abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Daniel Ngarukiye nawe yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Igitaramo cya Cecile Kayirebwa cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru harimo n’abanyacyubahiro batandukanye nka senateri mzee Tito Rutaremara na Lauren Makuza ushinzwe Umuco muri MINISPOC.
Bitandukanye na byinshi mu bitaramo bitegurwa mu Rwanda, iki gitaramo cyari kitabiriwe n'ingeri zose harimo n'abakuze
Aha Kayirebwa yasubizaga ibibazo yabazwaga n'abakunzi be
Abanyamahanga nabo bari benshi muri iki gitaramo
Selemani Nizeyimana
TANGA IGITECYEREZO