Umuhanzikazi Diana Teta ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ye yise CANGA IKARITA arahamya ko ruswa ishingiye ku gitsina mu muziki hari abakobwa bayitanga bakabigira iturufu ibafasha kumenyekana. Uyu muhanzikazi ahamya ko n'ubwo bibaho abakobwa ubwabo aribo babigiramo uruhare rukomeye.
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Diana Teta yadutangarije ko ku ruhande rwe kimwe n’abandi bagenzi be batabasha kubivuga cyangwa ngo bavuge akari ku mitima yabo, mu minsi yashize yatinyaga kwigaragaza mu muziki cyane atinya bimwe byavugwagamo ko hari abakobwa batanga ruswa ishingiye ku gitsina bayiha ababafasha kumenyekana gusa akigeramo yasanze atari ko bimeze.
Umuhanzikazi Diana Teta unasanzwe abarizwa muri Gakondo Group
Diana Teta ati, “Ntawahakana ko ibyo bintu bitabaho kuko hari cases nyinshi twagiye tubona, hari ababikora ariko mpamya ko abakobwa aribo babigiramo uruhare rukomeye. Mbera ngitangira umuziki wenda tutarebye ibya Tusker aho bavugaga ngo ntabwo wemerewe kuyajyamo uri umustar…No mu muziki hari igihe cyageze ndabitinya kuko numvaga bavuga ibyo byo gutanga ruswa y’igitsina ariko njyewe siko nabisanze. Niba uri umukobwa ufite gahunda yo gutera imbere mu muziki ugakora umuziki wawe neza, indirimbo nziza, ibitaramo biryoshye,….ntacyatuma udatera imbere”
Yakomeje agira ati, “Ruswa y’igitsina iratangwa mu muziki ariko abakobwa bibaho nibo babyitera. Nyine nujya mu muziki ukerekana ko ariyo gutanga igitsina ariyo turufu izakugeza kure ni gutyo bazakwakira. Nujya mu muziki wihagazeho kandi abaguteza imbere bazakubahira icyo ariko niwiyandarika bizaba bibi. Gusa icyo nabwira abakobwa bagenzi banjye, reka twiyubahe. Iyo ruswa nuyitanga, ntabwo bizaramba kuko abo bose nibamara kugusimburanaho igihe kiragera ugata agaciro”
Uyu muhanzikazi usanzwe unakunda Cecile Kayirebwa ari na we afatiraho urugero mu buhanzi bwe, yashimangiye ko, uyu mubyeyi atari gutera imbere mu muziki ngo amare iyi myaka yose akunzwe iyo aba yaratangaga ruswa ishingiye ku gitsina.
Diana Teta ati, “Ni urugero ntanze, wenda dufate nka Cecile Kayirebwa, ntabwo aba akunzwe kugeza ubu mu myaka 68 afite iyo aba yarishoye muri izo ngeso mbi. Mpamya ko ubuhanzi bwe bwateye imbere kubera ukuntu yitwaraga. Natwe rero reka dutere ikirenge mu cye turebe ko twekwiteza imbere. Utihesheje agaciro nta muntu ushobora kukaguha”
Uyu muhanzikazi yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko mu minsi mike iri imbere azashyira hanze amashusho y’indirimbo Undi munsi iri gukorwa na Producer Ibalab , nyuma yayo akazashyira hanze amashusho y’indi ndirimbo afitanye na Jules Sentore. Ni nyuma y’iminsi mike Diana Teta ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise CANGA IKARITA.
REBA INDIRIMBO CANGA IKARITA YA DIANA TETA:
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO