Umuraperi PFLA(Power First Ladies After) arahamya ko afite agahinda kagiye guturitsa umutima we kubera ibibazo bimwe na bimwe akomeje guhura nabyo mu buzima haba mu muziki ndetse no mu mibereho ye ya buri munsi.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na PFLA, yabanje kudutangariza ko ageze kure imyiteguro yo kumurika alubumu ye ya kabiri yise Nta kuvuka nta gupfa ndetse by’umwihariko akaba yamaze gusinyana amasezerano y’imyaka 3 na Bridge Records igiye kujya imufasha mu buhanzi bwe muri iyi myaka iri imbere.
Umuraperi PFLA yasinye imyaka 3 muri Bridge Records
PFLA ati, “N’ubwo hari ibiduca intege byinshi, umusore wanyu PFLA we akazi karakomeje. Kugeza ubu ngeze kure imyiteguro yo kumurika alubumu yanjye ya kabiri Nta kuvuka nta gupfa, indirimbo zizaba ziyigize inyinshi zamaze gukorwa. Ubu icyo ndikurwana na cyo ni ukureba ukuntu nakora amavideos y’indirimbo nyinshi”
Yakomeje agira ati, “Ubu icyo nabwira abafana banjye ni uko namaze gusinya muri Bridge Records, nasinye imyaka 3 y’amasezerano ubu nibo tugiye gukomezanya. Hari byinshi bazamfasha kandi ubu hari n’izindi ndirimbo mfite muri iyi studio ya Bridge ziri gukorwa na Junior”
Uyu muraperi yaboneyeho umwanya wo kudutangariza agahinda afite ku mutima we kubera ibicantege bimwe na bimwe akomeje guhura nabyo mu muziki ndetse bikanagira uruhare mu kuba ubuzima bwe akenshi abantu bamubona nk’ikirara cyangwa umuntu udashobotse.
PFLA ati, “ Na we umbwire ko bidateye agahinda, ubu imyaka ibaye 6 ndi mu muziki kandi nta gihembo na kimwe cyangwa byibuze ngo mbe narahamagawe mu bahanzi bakoze neza byibuze umwaka umwe. Ese tuvuge ko imyaka 6 maze yose ntajya nkora neza? Mu by’ukuri mfite agahinda kagiye kunturitsa umutima kubera ibi bibazo ngenda mpura nabyo. Kuko ibi nibyo bituma umuntu yitwa ikirara cyangwa abantu bagahora bakubona mu bibi gusa”
Yasoje agira ati, “Byibuze iyaba hari umwaka umwe izina PFLA ryahamagawe mu bahanzi bakoze neza nanjye byantera ingufu. Iyo Guma Guma nyigiyemo nanjye nabona amafaranga ngasa neza, ya mico mibi abantu bamvugaho mpamya ko yashira burundu. Ariko se umuntu abaho no kwishyura studio ari imiserero, kwishyura moto biracyari ingorane, ubwo urumva bimeze bite? Nanjye ngiye muri Guma Guma nabona ko ntaruhira ubusa, nkiyambika neza, ngakora amavideos meza nk’abandi ariko ni imvune gusa. Imyaka 6 ni myinshi cyane gusa njyewe nzakora Hip hop kugeza ku mwuka wanjye wa nyuma”
Uyu muraperi wahoze abarizwa mu itsinda rya Tuff Gang nyuma akaza kurivamo, yijeje abafana be ko nta munsi n’umwe azacika integer cyangwa ngo ahagarike umuziki kubera ibibazo agenda ahura nabyo mu buzima ahanini bikururwa n’uko ibikorwa bye bidahabwa agaciro cyane cyane mu marushanwa ya muzika.
REBA IKIGANIRO NA PFLA KU BUZIMA BWE BURAMBUYE:
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO