Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2014 nibwo hatanzwe ibihembo bya muzika bikomeye ku rwego rwisi bizwi ku izina rya Grammy Awards.
Ni ku nshuro ya 56 ibi bihembo bitanzwe kuva byatangira kubaho dore ko igihembo cya mbere cya Grammy Award cyatanzwe ku itariki ya 4 Gicurasi 1959 ubwo hahembwaga abahanzi bitwaye neza mu mwaka w’1958.
Ibi bihembo byaraye bitanzwe nk’uko bisanzwe byabereye ahitwa Staples Center mu mujyi wa Ls Angeless, California. Muri ibi birori hakaba haririmbye abahanzi bakomeye barimo nka Lorde, Macklemore & Ryan Lewis, Jay Z, Beyonce n’abandi batandukanye.
Ibi bihembo bigitangira gutangwa, byari bizwi ku izina rya Gramophone Award nyuma biza guhindura izina byitwa Grammy bikaba bitangwa n’ikigo cyitwa National Academy of Recording Arts and Sciences cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Dore amwe mu mafoto y'ibyaranze ibi birori:
Umuhanzikazi Taylor Swift ubwo yageraga ahabereye ibi birori, ikanzu yari yambaye ni iya Gucci
Wiz Khalifa n'umugore we Amber Roze
Amber Roze
Umuhanzikazi Beyonce ni gutya yaje yambaye gusa nyuma agiye kuririmba yahinduye imyambarire
Beyonce na Jay Z baririmbye muri ibi birori
Jay Z yegukanye igihembo muri Grammy Awards 2014
Umuhanzikazi Katy Perry yari yabukereye na we mu ikanzu ndende
Madonna n'umwana we
Robin Thicke n'umugore we Paula Patton
Alcia Keys n'umugabo we
Anna Faris na we yari yambaye ikanzu ndende. Benshi mu byamamarekazi bari bambaye amakanzu maremare
Paris Hilton ni gutya yaje yambaye, bitandukanye n'uko yagiye agaragara mu birori byabaye imyaka yashize kuko akenshi yabaga yambaye ntiyikwize
Jared Leto, Smokey Robinson na Steven Tyler mu byishimo
Sean Lennon na Yoko Ono ubwo bageraga ahabereye uyu muhango
Ringo Starr n'umugore we Barbara Bach bombi baje bambaye imikara
Stevie Nicks na Katy Perry baganira
Jared Leto na Rita Ora bari bishimanye cyane
Itsinda ryitwa Metallica, ni bamwe mu bahanzi bubatse izina kera muri Amerika
Ozzy Osbourne, Tommy Iommi na Geezer Butler
Jamie Foxx na we yari yitabiriye ibi birori
Benshi mu byamamarekazi bari bambaye amakanzu maremare
Dore urutonde rw’ibihembo byose byegukanwe muri Grammy Awards 2014:
Best New Artist: Macklemore & Ryan Lewis
Best Pop Duo/Group Performance: Get Lucky, Daft Punk ft. Pharrell Williams and Nyle Rodgers
Best Rock Song: Cut Me Some Slack, Dave Grohl, Paul McCartney, Krist Novoselic & Pat Smear
Best Pop Solo Performance: Royals, Lorde
Best Rap/Sung Collaboration: Holy Grail, Jay Z ft. Justin Timberlake
Best Country Album: Same Trailer Different Park, Kacey Musgraves
Song of the Year: Royals, Lorde
Best Pop Instrumental Album: Stepping Out, Herb Albert
Best Traditional Pop Vocal Album: To Be Loved, Michael Buble
Best Reggae Album: Ziggy Marley In Concert, Ziggy Marley
Best Spoken Word Album: America Again: Re-becoming The Greatness We Never Weren't, Stephen Colbert
Best Remixed Recording, Non-Classical: Summertime Sadness, Cedric Gervais, Remixer (Lana Del Rey)
Best Gospel/Contemporary Christian Music Performance: Break Every Chain [Live], Tasha Cobbs
Best Gospel Song: If He Did It Before... Same God [Live], Tye Tribbett
Best Gospel Album: Greater Than [Live], Tye Tribbet,
Best Latin Pop Album: Vida, Draco Rosa,
Best Song Written For Visual Media: Skyfall, Thomas Newman
Best Chamber Music/Small Ensemble Performance: Brady Wells and Roomful of Teeth, Roomful of Teeth
Best New Age Album: Love's River, Laura Sullivan
Best Jazz Vocal Album: Liquid Spirit, Gregory Porter,
Best Jazz Instrumental Album: Money Jungle: Provocative In Blue, Terri Lyne Carrington
Best Latin Jazz Album: Song For Maura, Paquito D'Rivera And Trio Corrente
Best Compilation Soundtrack Album: Sound City: Real To Reel, Butch Vig (Compilation Producer)
Best Musical Theater Album: Kinky Boots, Cyndi Lauper
Best Americana Album: Old Yellow Moon, Emmylou Harris, Rodney Crowell
Best Folk Album: My Favorite Picuture of You, Guy Clark
Best Dance Recording: Clarity, Zedd ft. Foxes
Best Dance/Electronica Album: Random Access Memories, Daft Punk
Best Comedy Album: Calm Down Gurrl, Kathy Griffin
Best Rap Performance: Thift Shop, Macklemore & Ryan Lewis
Best Rap Song: Thift Shop, Macklemore & Ryan Lewis
Best Rap Album: The Heist, Macklemore & Ryan Lewis
Best R&B Performance: Something, Snarky Puppy With Lalah Hathaway
Best Traditional R&B Performance: Please Come Home, Gary Clark Jr.
Best R&B Song: Pusher Love Girl, Justin Timberlake
Best Urban Contemporary Album: Unapologetic, Rihanna
Best R&B Album: Girl on Fire, Alicia Keys
Best Blues Album: Get Up! Ben Harper With Charlie Musselwhite
Best Music Film: Live Kisses, Paul McCartney
Best Country Duo/Group Performance: From This Valley, The Civil Wars
Best Country Solo Performance: Wagon Wheel, Darius Rucker
Best Country Song: Merry Go Round, Shane McAnally, Kacey Musgraves & Josh Osborne
Best Rock Performance: Radioactive, Imagine Dragons
Best Alternative Music Album: Modern Vampires of the City, Vampire Weekend
Producer of the Year, Non-Classical: Pharrell Williams
Best Metal Performance: God Is Dead, Black Sabbath
Best Rock Album: Celebration Day, Led Zeppelin
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO