RFL
Kigali

Joshua Lee yatawe muri yombi azira gusambanyiriza imbwa muri Resitora yakoragamo

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 8:55
0




Nk’uko ikinyamakuru FloridaToday cyabitangaje, uyu musore yabuze aho ahera ahakana ibyo aregwa dore ko yaguwe gitumo yihereranye iyi mbwa yakoraga akazi ko gucunga umutekano muri iyi nzu y’ururiro.

\"Joshua

Kuber icyaha uyu Joshua Lee Werbicki yakoreye iyi mbwa, ashobora guhanishwa kutazongera kwegerana n\'inyamaswa cyangwa kuyitunga

Uyu musore wo muri Florida ho muri Amerika kandi ubwo yasambanyaga iyi mbwa ayihohotera dore ko batabyumvikanyeho hari amashusho yafashwe na camera zihishe zo muri iyi resitora ubuyobozi bw’iyi resitora bukaba bwayashyikirije Police kugira ngo ibone ibimenyetso ndakuka kuri iki cyaha uyu musore aregwa.

Mu bihano uyu musore agomba guhabwa, harimo gufungwa ndetse agatanga ihazabu y’amafaranga agomba gutanga mu kigo kirengera uburenganzira bw’inyamaswa muri Florida dore ko yahohoteye iyi mbwa ndetse ikaba itakibasha gukora akazi nk’uko yabikoraga mbere atararyamana nayo.

Bamwe mu bakozi babanaga n’uyu musore Joshua Lee Werbicki bahamya ko ashobora kuba yari amaze igihe kirekire asambanya iyi mbwa.

Nk’uko Sgt. Michael Healy ukora mu kigo kirengera uburenganzira bw’inyamaswa yabitangarije iki kinyamakuru, ngo bitewe n’icyaha uyu musore yakoreye iyi mbwa agomba gutanga amande angana n’amadorali y’Amerika 2,500.

Mu kwakira 2013 hari undi mugabo wo muri St Augustine witwa James Lyons w’imyaka 52 na we watawe muri yombi azira gusambanya imbwa ku ngufu. Yafunzwe nyuma y’uko nyir’iyi mbwa yitwa Bailey y’amezi 7 yabonye ibimenyetso bimugaragariza ko uyu muturanyi we ari we wayisambanyije koko.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND