RFL
Kigali

Uganda: Kiliziya Gaturika iri mu myiteguro yo gusurwa na Papa aho abaturage basabwa gutanga inkunga

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:6/01/2014 9:37
0




Aba batagatifu bashyizwe muri uru rwego mu mwaka w’ 1964 i Roma mu Butaliyani. Arikiyepisikopi wa Kampala yavuze ko iri surwa rya papa riramutse ribaye ryaba ari irya kabiri mu mateka y’iki gihugu guhera mu 1993 kuko aribwo baheruka gusurwa na papa.

Aba bahowe Imana bishwe n’abapagani bo muri Uganda ku bw’Umwami Mwanga wategetse ko bicwa mu myaka y’1880, bashyirwa mu rwego rw’abatagatifu tariki ya 18 Ukwakira 1964 na Papa Paul IV. Bashyizwe muri uru rwego nyuma yo kugaragazwa ko bujuje ibyangombwa byo gutuma bashyirwamo birimo ibitangaza bisaga 120 byakozwe babikeshwa.

\"BiteganyijweBiteganyijwe ko Papa Francisco wa I azasura abayoboke b\'idini gaturika muri Uganda

Ubutumire bwa Papa muri Uganda bwacishije kuri Padiri Michael Blume, intumwa ya Papa muri iki gihugu, ni ubutumire bwari bwanditswe n’abasenyeri 3 aribo Arikiyepisikopi Cyprian Kizito Lwanga, Paul Bakyenga na John Baptist Odama nk’uko tubikesha Chimpreports yanditse ku myiteguro y’iyi yubike .

Abahowe Imana muri Uganda ni 22 bishwe hagati y’imyaka 1885 na 1887 bahindutse abakirisitu mu gihe abakoloni bari bamaze kugera muri Uganda. Bishwe baregwa kubahuka umwami, no gutakaza igihe kinini basenga Imana y’inyamahanga no kwanga guhakana iri dini rishya.

Mu gihe bahakana ibyo basabwe n’umwami byose barishwe imibiri yabo iratwikwa i Namugongo mu birometero 17 uvuye mu murwa mukuru Kampala wa Uganda.

Tariki ya 3 Kamena buri mwaka ibihumbi by’abantu bituruka mu bice by’isi bije kubibuka aha i Namugongo. Abenshi usanga bajyayo n’amaguru, umubare munini uturuka mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Sudani y’Epfo na Tanzaniya.

Mu gihe uyu mupapa yaramuka suye iki gihugu yaba abaye uwa 3 ugisuye mu myaka 50 ishize kuko mu 1969 basuwe na Papa Paul VI wanageze muri aka gace, mu 1993 Papa Yohani Pawulo wa 2 arabasura.

Musenyeri Cyprian Kizito yavuze ko muri uwo mwaka aribwo ingoma za mbere z’Abanyafurika zahavugiye ndetse n’abaririmbyi ba Uganda bakaririmbira muri Bazilika nyamara mbere byari ikizira.

Kwizihiza iyi yubile ngo byatangiranye n’imyiteguro idasanzwe harimo gusana imva zabo, kiliziya n’amashuri byitiriwe aba bahowe Imana. Mu rwego rwo gushakisha inkunga yo kugera kuri ibi bikorwa ngo mu ijoro ryateguwe ryabereye muri Serena Hotel i Kampala ngo bakusanyije inkunga ya miliyoni 512 z’amashilingi y’iki gihugu. Gusa ngo ni nk’ikijojoba mu Nyanja nk’uko Musenyeri Kizito yakomeje abivuga kuko ngo bateganyije kuzakoresha miliyari zisaga 17 z’amadolari ya Amerika.

Ibizakorwa muri iki gihe ngo harimo kubaka ibikorwa byinshi i Namugongo ahari imva z’ababahowe Imana. Ibikorwa birimo ubwiherero buhagije, amacumbi y’abazahaza nkuko uyu musenyeri yabitangarije abari bitabiriye igitambo cya misa cyo ku bunani bw’uyu mwaka.


Muri 2013, Kiliziya Gaturika ya Uganda yandikiye Papa Fransisiko imusaba ko yazifatanya nabo akaza kubasura ubwo bazaba bizihiza iyi yubile. Abakirisitu bose n’abanya Uganda bahamagariwe gutanga inkunga y’amashilingi 1000 buri kwezi mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND