RFL
Kigali

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:6/01/2014 9:27
0




Uyu mwami  yahawe izina ry’ ubukristu rya Karoli Lewoni Petero Rudahigwa (Charles Léon Pierre Rudahigwa), ariko ayobora u Rwanda ku izina ry’ubwami rya Mutara III kuva yimikwa ku itariki ya 16 Ukuboza 1931, aho yari amaze kwigishwa n’Abapadiri bera (les Pères blancs).

\"rudahigwa\"

Nk’uko iki gitabo dukesha iyi nkuru gikomeza kibivuga, uyu mwami Rudahigwa yagize cyane ukwemera n’ubwo yari atarabatizwa nk’ umugatolika, mu ntangiriro z’ ingoma ye yaharaniye kuvugurura no gukomera mu kwemera.

Mu mwaka w’ 1935 yeguriye Kiliziya igice kimwe mu cy’ umurage yahawe na Se i Nyanza, hanyuma gihindurwa igice cy’ iyamamazabutumwa Gatolika. Ni uko tariki ya 17 Ukwakira 1943 ahabwa batisimu by’ umwihariko.

Nyuma y’ imyaka itatu gusa abatijwe, ku italiki ya 27 Ukwakira 1946 yeguriye ingoma ye Kristu Umwami, ni uko umwami Mutara III Ndahindurwa, yegurira atyo u Rwanda Kristu Umwami w’ amahanga yose, ibirori bibera i Nyanza kuri iyo taliki ya 27 Ukwakira 1946.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND