RFL
Kigali

Rihanna yatwitse ibaruwa uwahoze ari umukunzi we Chris Brown yari yamwandikiye amusaba imbabazi

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:6/01/2014 8:03
0




Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Hollywoodlife abivuga, Chris Brown yagerageje kwiyegereza Rihanna ngo arebe ko batangira umwaka babanye neza, ni uko ku munsi wa mbere utangira umwaka amwandikira ibaruwa imusaba imbabazi ku gahinda n’umubabaro wose yagiye amutera ariko Rihanna nawe ntiyabiha agaciro, amwereka ko byarangiye nta mwanya akimuha mu buzima bwe maze ibaruwa imugezeho ahita ayitwika.

 \"RihannaRihanna na Chris Brown bigeze gukundana byo ku rwego rwo hejuru

Umwe mu nshuti za hafiz a Rihanna yatangarije Hollywoodlife ko Rihanna atakitaye ku bye na Chris Brown, ko ahubwo yamaze kubona isomo akaba iby’urukundo rwabo yarabisize mu mwaka wa 2013 agatangira umwaka mushya afite intego n’ingamba nshya. Yagize ati: “Chris Brown yandikiye Rihanna amusaba imbabazi z’uburyo yagiye amubabaza bikomeye, akamwizeza ko atazongera ariko yari yaratinze, yamusabye imbabazi amazi yararenze inkombe”.

\"N\'ubwoN\'ubwo bagiranye ibihe byiza Rihanna ntiyabashije kubabarira Chris Brown kuri iyi nshuro

Aya makuru akomeza avuga ko Rihanna akimara kwakira iyi baruwa y’uwahoze ari umukunzi we Chris Brown, yamwicaje ku gitanda ubundi akigira kwishimana n’inshuti ze aho bageze igihe bakanywa itabi, hanyuma akaza kwereka inshuti ze ya baruwa maze uko banywaga itabi bakajya banayikongeza kugeza ibaye ivu burundu.

Uretse iyo baruwa kandi, hari andi makuru avuga ko iyi baruwa yari iherekejwe n’agakufi ka zahabu ariko kugeza ubu kakaba katesheje umutwe Rihanna, kuko yabuze amahitamo niba yakajugunya cyangwa niba yakagurisha, dore ko nta kintu na kimwe kizamwibutsa Chris Brown akeneye kugira mu buzima bwe.

\"ChrisChris Brown ntakifuzwa na Rihanna n\'ubwo bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo

Inshuti za Rihanna zakomeje zitangaza ko Rihanna yarangije kurambirwa ibyo Chris Brown yagiye amukorera kuburyo yumva atagishaka gukina na rimwe mu rukundo, akaba kandi atagiha umusore uwo ariwe wese agaciro mu buzima bwe kandi ikaba arinayo ntego afite muri uyu mwaka wa 2014 ariko by’umwihariko akaba atagishaka no kumva aho bavuga Chris Brown.

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND