RFL
Kigali

Rihanna yigiye byinshi ku rukundo rwe na Chris Brown ubu muri 2014 yafashe ingamba nshya

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:4/01/2014 13:13
0




Nk’uko uyu muhanzikazi yabitangarije ikinyamakuru Hollywoodlife, umwaka wa 2013 niwo yasizemo ibijyanye n’urukundo rwe na Chris Brown bigeze gukundana, kugeza ubu nyuma y’imyaka bamaze ibyabo bitarasobanuka Rihanna yiteguye kwakira urukundo rushya kandi yamaze kumenya neza ibyo ashaka n’ibyo agomba kwirinda mu rukundo.

\"UrukundoUrukundo rwa Rihanna na Chris Brown rwavuzweho byinshi bitandukanye

Inshuti za hafi za Rihanna zatangarije iki kinyamakuru ko Rihanna yakunze cyane Chris Brown n’umutima we wose, akamuha byose ariko Chris Brown we ntabihe agaciro. Aya makuru akomeza avuga ko Rihanna byatumye arushaho gukura mu mutwe, amenya ubwenge kandi abasha kubikuraho isomo, amenya uko urukundo nyarwo rukwiye kuba rumeze, ndetse n’uko umuntu akwiye kwiyumva mu gihe ari mu rukundo.

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, Rihanna aracyakunda cyane Chris Brown kandi kumwikuramo burundu ntibizamworohera, gusa kugeza ubu nta wundi mukunzi arimo gushaka ariko igihe cyo kongera kwinjira mu rukundo nikigera azahita abyiyumvamo. Inshuti ya hafi ya Rihanna yatangarije Hollywoodlife ko Rihanna yize byinshi mu rukundo yakundanye na Chris Brown. Yagize ati: “Rihanna ubu yamenye icyo gukunda ugukunda bivuze, kandi igihe azabona umukunda nawe akamukunda bazahita babyiyumvamo bombi, igihe nikigera akabona uwe bizahita byikora”.

\"AbaAba bahanzi b\'ibyamamare bagiranye ibihe byiza cyane mu rukundo rwabo

Urukundo rwa Chris Brown na Rihanna rwavuzweho byinshi, ibihe byiza bagiranye byagiye bitambuka kenshi mu binyamakuru ariko icyaje gutungurana ni uburyo Chris Brown yaje gukubita bikomeye umukunzi we Rihanna, kuva ubwo hazamo agatotsi ndetse nyuma bikajya bivugwa ko basubiranye ejo bikongera ngo bashwanye burundu, kugeza ubwo abandi basore b’ibyamamare nka Drake bagiye bagerageza gukundana na Rihanna ariko bikaza kugaragara ko ataribo yagenewe.

\"Chris\"

Ese wowe urabona Rihanna koko atazabasha kwikuramo Chris Brown? Urabona se koko bashobora kuzongera bagasubirana nk’uko bamwe babivuga ?

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND