RFL
Kigali

Umugabo yishe umwana we w'imyaka 13 avuga ko yari yatewe n'amadayimoni agashaka kumurya

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:4/01/2014 10:06
0




Uyu mugabo witwa Gary Sherril w’imyaka 51 y’amavuko, kuwa kabiri tariki 31 Ukuboza 2013 nibwo yatawe muri yombi nyuma yo kwiyicira umwana yibyariye, akaba ashinjwa ubuhotozi  bwo mu rwego rwo hejuru n’ubwo we avuga ko yamwishe akeka ko ari idayimoni ishaka kumurya.

\"Uyu

Uyu mugabo yarihekuye, nyuma abeshya ko yishe umwana we kuko yabonaga ashaka kumurya

Ubu bugize bwa nabi bwamenyekanye ubwo umugore we batandukanye akaba na nyina w’uwo mwana wishwe, yahamagaraga inzego zishinzwe umutekano nyuma y’uko umugabo yatinze gucyura umwana kandi na telefone ye akaba yari yayikuyeho, uyu mugabo akaba yari yatwaye uyu mwana amukuye aho yabanaga na nyina akamujyana iwe ngo ajye kumusura.

\"AhaAha niho uyu mugabo yari atuye mbere y\'uko ajya gucumbikirwa mu buroko nyuma yo kwihekura

Polisi yo mu mujyi wa Phoenix yahise igera aho uwo mugabo Gary Sherril acumbitse, umugabo abwira abashinzwe umutekano ko umwana atari mu rugo, yongeraho ko ari umwana we ari umwana mwiza cyane kandi ko nawe akunda abana atabagirira nabi, nyamara yari yarangije kubikora.

Ibisobanuro Gary Sherril yatanze ntibyanyuze polisi, bituma ihatiriza kwinjira mu nzu maze iza gusanga umwana yicishijwe ishoka, undi nawe ahita yemera bwangu ko ariwe wamwishe ariko atangira kwisobanura avuga ko yabikoze yirwanaho kuko umwana yari yafashwe n’amadayimoni akaba yashakaga kumurya.

Aganira n’ikinyamakuru AZ Central, umuyobozi wa polisi yo mu mujyi wa Phoenix yatangaje amagambo y’akababaro yatewe n’iyi nkuru. Yagize ati: “Birakomeye, biragoye kubyumva no gutekereza ko hari abantu kuri iyi si bashobora kugira ubugome nk’ubu, noneho byongeye bakabikorera abo bibyariye”.

Mama w’uyu mwana we akimara kumva iyo nkuru y’incamugongo, yabaye nk’umusazi ararira arahogora, akomeza kuvuga ko atiyumvisha uburyo atazongera kubonana n’umwana we ukundi, mu gihe uwahoze ari umugabo we Gary Sherril we yagerageje kurwanya polisi no kuyicika ariko ntibyamuhira, ubu akaba ategereje kujyanwa imbere y’ubutabera.

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND