RFL
Kigali

Mu Budage abakiristo basaga 3000 bateranyijwe no gusengera umwaka wa 2014

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:4/01/2014 8:50
0




Aya masengesho yamaze iminsi 5, yabaye mu rwego rw’amasengesho ngarukamwaka aba kabiri mu mwaka, ateguirwa n’ihuriro Mission-Net Congress.

Nk’uko bitangazwa na Jason Mandryk uyoboye aya masengesho, iki giterane  cy’amasengesho cyiswe “The countdown to New Year” kiba gifite intego yo gusengera ibihugu, byaba ibyo ku mugabane w’Uburayi ndetse no ku isi yose. Ibi yabitangarije ikinyamakuru The Christian Post kuri uyu wa Kabiri.

Mandryk yasobanuye iki giterane avuga ko kigizwe ahanini n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, aho hitabira Abakristo bahagarariye ibihugu 40 byo kuri uyu mugabane. Haba hari kandi abaturuka ku migabane y’Amerika, Afurika, Asia n’Uburasirazuba bwo Hagati (Middle East) ariko bavuka i Burayi.

Aya masengesho arimo kubera mu gihugu cy’Ubudage, ngo afite intego yo gukangurira urubyiruko rw’Abakristo bo ku mugabane w’Uburayi gushishikarira ubuzima bwa kimisiyoneri (missional lifestyle). Mandryk aratangaza ko nyuma y’aya masengesho yiswe ‘The countdown to the New Year,’ habaho igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana kimara ijoro ryose kugeza mu gitondo.

Kugirango bagere kuri iyi ntego, ngo bazanyura mu nzira ebyiri: \"Guha imbaraga amahuriro asanzwe no kuzamura arimo kuvuka ubu (’Mission-Net movements’) ku rwego rw’igihugu no ku rw’akarere ku mugabane w’Uburayi”, no \"Guhuriza urubyiruko rw’Abakristo mu gikorwa ‘Mission-Net’ kibera ku mugabane w’Uburayi ngo baterane imbaraga, kwigisha, amahugurwa n’ubukangurambaga.\"

 Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND