Ubwo butumwa ahanini bwibanda ku bibazo bitandukanye buri wese ahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, aho aba bahanzi bagaragaza ko byose bishira ntawe ukwiriye kwiheba ahubwo akwiriye kureba imbere heza bakaganiriza abandi ku bibazo byabo.
Patrick Nyamitari, Jules Sentore na Fireman barakangurira abantu kumva neza ubutumwa bwabo
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jules Sentore yagize ati “Ni indirimbo ifite icyo ivuze ku gihugu ndetse no ku bantu b’isi yose muri rusange. Twayikoze tuyitondeye cyane kubera ko twumvaga ikwiriye kugira ubutumwa bukomeye itanga buri muntu wese ashobora kwibonamo.”
Akomeza ati “Abantu barasabwa kuyireba bakayitondera ndetse bagakurikirana buri kimwe cyose kirimo dore ko harimo uduce tw’intara zitandukanye zo mu Rwanda.”
Uyu muhanzi umenyerewe mu itsinda ririmba injyana za gakondo rizwi nka Gakondo Group, avuga ko iyi atuye iyi ndirimbo benshi bamubaye hafi dore ko amaze igihe kitari gito arwaye igifu ariko ubu akaba yemeza ko amerewe neza.
Iyi ndirimbo “Kira mama” iagaragaramo ibyamamare mu Rwanda barimo Nyampinga w’ u Rwanda, Mutesi kayibanda Aurore, Intore Masamba, umuhanzikazi Mariya Yohana, Daniel Ngarukiye ucuranga inanga ndetse n’umuzungu bose bafite ubutumwa baba batanga ku byapa baba bitandukanye.
REBA AMASHUSHO YA KIRA MAMA
Mariya Yohana ni umwe mu bagaragara muri iyi video
Miss Mutesi Kayibanda Aurore afite ubutumwa atanga muri iyi video
Daniel Ngarukiye atanga ubutumwa bwo gusigasira umuco gakondo
Elisée Mpirwa
TANGA IGITECYEREZO