RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/02/2013 8:56
0




Kuri uyu munsi, aya marushanwa araza kubera mu karere ka Karongi aho amatorero, abahanzi ku giti cyabo baza kuba barushanwa hatoranywa uwahize abandi akazanahatana ku rwego rw’igihugu.

Ni muri gahunda n’udushya iri serukiramuco rya FESPAD ryazanye kuri iyi nshuro yaryo ya munani. Rizazenguruka mu bice binyuranye by’igihugu hakorwa amarushanwa mu ntara ari nako abantu baje bahagarariye ibihugu bitandukanye berekana imico y’iwabo binyuze mu mbyino za gakondo.

Amatorero yo mu ntara y’Uburengerazuba baraza kuba bahatana ndetse n’abahanzi ku giti cyabo ntibahejwe. Muri aya masaha abari gutegura FESPAD ,abatanga amanita ku barushanwa n’abahagarariye ibihugu bitandukanye byitabiriye iri serukiramuco bafashe urugendo berekeza mu mujyi wa Karongi ahabera amarushanwa.

Twabibutsa ko kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu hateganyijwe igitaramo cyiswe FESPAD Gala Night muri Serena Hotel Kigali. Murataramirwa n’abahanzi b’ibyamamare mu njyana zitandukanye baririmba Live, Femi Kuti, Liza Kamikazi, Mighty Popo, Masamba, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye…. Abatuye Kigali ntimuze gucikwa n’iki gitaramo.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND