RFL
Kigali

Mu iserukiramuco JAMAFEST buri munsi uba ufite umwihariko wawo- Ibyaranze uyu wa kane

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:15/02/2013 10:16
0


Iserukiramuco ry'ubugeni rihuje ibihugu bya Afurika y'i Burasirazuba rikomeje kubera mu Rwanda rirakomeje i Remera kuri stade Amahoro, aho buri munsi uba ufite umwihariko wawo.



Kuri uyu wa kane muri petit stade habereye ibitaramo byakozwe n’abarundi n’Abatanzania ndetse hanerekanwa uduce duto twa film zakimwe muri buri gihugu cyiri muri rino serukiramuco mu gihe nk’uko bisanzwe muri parking ho hakomeje kubera imurikagurisha ry’ubugeni n’umuco.

Nk’uko bimaze kugaragara nyuma y’iminsi ine iri serukiramuco ritangiye, igice cyahariwe kuberamo ibitaramo ni cyo gikomeje gukurura abantu kurusha ibindi byose aho guhera mu ma saha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba stade nto y’i Remera iba yamaze gukubita yuzuye.

Kuri uyu wa kane uretse umudiho n’imbyino z’abanyatanzania tutibagiwe ingoma z’Abarundi ziherecyejwe n’imbyino zabo byashimishije abatari bake.

Agashya kagaragaye ni ak’umwana w’imyaka 7 ukomoka mu gihugu cya Tanzania wabyinishije stade yose kubera ubuhanga no gutinyuka yagaragaje ubwo yajyaga imbere agacinya akadiho atitaye ku mubare munini w’abantu bari bamuhanze amaso.

umwana

Uyu mwana yatangaje abantu benshi.

Twongere tubibutse ko nyuma y’iri serukiramuco rihuje ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, u Rwanda ruzahita rwakira iserukiramuco nyafurika ry’imbyino FESPAD rizatangira kuwa 23 Gashyantare 2013.

Mu mafoto:

burundi

Abarundikazi babyinnye

abarundi

Bagerageza kwerekana ibiranga umuco wabo

tanzania

Abaturutse Tanzania nabo bacinye umudiho

jamafest

Bamwe mu bari baje kwihera ijisho

ikibuguzo

Aha abanyarwanda baba barimo kubuguza

imurika

Bimwe mu biri mu imurikagurisha. Ibi bikomoka mu Burundi

imurika

Mu biri kumurikwa higanjemo ibikoresho by'ubukorikori.

Seleman Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND