RFL
Kigali

Iyo ntaza guhanga sinari kubona imibereho: Ngabo Michel

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:15/02/2013 9:55
0


Ngabo Michel ni umwe mu babana n'ubuga bw'amaguru yombi kuva afite imyaka 15. Gukura akunda ubuhanzi ni kimwe mu bimufasha mu gushaka imibereho ya buri munsi n'ubwo atangaza ko haba iyo ahuye n'ibibazo.



Mu kiganiro kirambuye Inyarwanda.com yagiranye n’uyu mugabo mu busanzwe uririmba indirimbo gakondo mu matorera atandukanye, yatangaje ko ubumuga afite bw’amaguru atari ubwo yavukanye ahubwo yaje guhura n’Indwara y’Imbasa ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko.

michel

Ngabo Michel aririmba yicaye, ariko ijwi rye rinyura benshi.

Kuba icyo gihe yari yaratangiye kugana amatorero abyina anahanga byamufashije kutigunga ngo aheranywe n’ubumuga ahubwo akomeze kugenda asabana n’abandi bana bakuranye.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Ngabo yatangaje kandi ko kuririmba bimufitiye akamaro kanini ndetse ari nawo mwuga agira umubeshejeho.

Ati: “Kuririmba biramfasha cyane nkumva ndaruhutse n’ubumuga simbwumve. Nibyo bintunze ariko kenshi mbona udufaranga duke ariko nkatubona, mbese iyo ntaza guhanga sinari kubona imibereho.”

Iyo ubonnye aho uyu mugabo aririmba dore ko akunda kuririmba yicaye, ntiwamenya ko afite iki kibazo cy’ubumuga.

michel

Amaguru yombi ya Michel. Ngo afite ikibazo cy'inyunganirangingo zishaje

Mu bibazo yadutangarije ahura nabyo harimo nko kuba inyunganirangingo ze zishaje hamwe n’imbago rimwe na rimwe bikamugora gutambuka.

Ngabo Michel, ni umwe mu bahanzi bakuriye mu itorero rya Sentore Athanase mu Burundi, uyu akaba ari nawe wamureze, akamwigisha ibyivugo no gukora mu muhogo nk’uko yabidutangarije. Mu kuririmba aririmba indirimbo n'ibyuvugo bye ndetse akanasubiramo iz'abandi yafashe mu mutwe.

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND