Kigali

Tactic Regis arasaba Princess Priscillah ko bakwikundanira nyuma yo guhuriza ku ndirimbo imwe isaba umukunzi

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:14/02/2013 13:55
0


Nyuma yo gusohra indirimbo Nkeneye umukunzi kwa Princess Priscillah, umuhanzi Tactic Regis nawe wari uherutse kuririmba nayo yitwa Nkeneye umukunzi, arasaba Priscillah ko bakwikundanira.



Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi Tactict Regis yashyize ahagaragara indirimbo yise Nkeneye Umukunzi yakoreye muri Barrick music yaje gukurikirwa mu gihe gito n’indirimbo Nkeneye umukunzi y’umuhanzikazi Prlncess Priscillah yo yakozwe na Pastor P.

Izi ndirimbo zombi kuri ubu zatangiye kumvikana ku ma radio akaba arizo Tactic Regis ashingiraho  asaba Princess Priscillah kumugana bakibera abakunzi nkuko muri iyi ndirimbo baba bavuga ko bakeneye umukunzi.

Aha yagize ati: ” byarantagaje bya hatari kuko urebye twayitangiye igihe kimwe kandi indirimbo ifite titre imwe en plus muri bino bihe bya saint valentin urumva ko ari ibintu bitangaje, niba twese ducyeneye umukunzi Priscilla rero ndumva yaza tukabyumva kimwe hahah”.

KANDA HANO WUMVE NKENEYE UMUKUNZI YA TACTIC

 

Kanda hano wumve iya Priscillah

Tumubajije niba adatewe impungenge no kuba indirimbo ye ishobora kutumvikana cyane cyangwa ikaburizwamo kubera yasohokeye igihe kimwe n’iyuyu muhanzikazi umaze no kugira izina rikomeye, Tactic Regis yasubije agira ati: ndumva ibyo bitansubiza inyuma kuko injyana turirimba zitandukanye kandi ntabwo namushishuye nk’uko bakunda kuvuga ku buryo byakwangiza igihangano cyanjye! Ahubwo ndumva byaduteza twese imbere kuko bishobora kutwongerera abafana baturutse kuri buri ruhande.”

Uyu musore wamaze kwinjira mu njyana ya hip hop akaba atangaza ko agiye gukaza umuziki we nyuma yo kuva mu njyana ya R&B yakoraga mu myaka ya 2009, kuri ubu akaba yitegura gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo aherutse gukorana n’umuhanzikazi Jody.

tactic

Tactic Regis

Seleman Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND