RFL
Kigali

Ese koko muzika nyarwanda yaba yaramaze kwinjirwamo n'imbaraga zo kwa sekibi Rusuferi? Ubuhamya

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:14/02/2013 13:05
0


Biravugwa ko umuziki wo mu Rwanda kimwe n'ahanzi henshi ku isi, waba waramaze kwinjirwamo n'imbaraga zidasanzwe ari nazo zisa n'iziwuyoboye. Nyuma ya byinshi twagiye twumva hari bamwe mu bahanzi twegereye n'abakurikirana uyu muziki bagize icyo babidutangarizaho.



‘Amashitani yarateye mu muziki ikimenyimenyi nibyo byatumye Bahati asezera mu muziki.’-Umutangabuhamya utashatse ko izina rye rimenyekana

“Hari umuntu waje arabwira ngo man mwebwe mufite ibibazo hari umuntu ugiye kuva muri Just family”-Croidja

“Icyo navuga cyo ntabwo na byemeza ariko nanjye ndabyumva nk’abandi.”-Bahati

Muri iyi minsi iyo uganiriye na bamwe mu bahanzi, inshuti zabo za hafi na bamwe mu babakurikiraniye hafi kuva binjira mu muziki kugeza k’umunsi wa none usanga hari igisa nk’izindi mbaraga zidasanzwe zamaze kwinjira muri uyu muziki ari nacyo kiwugenga kikagena gahunda zose zikorerwamo nko kwamamara kw’indirimbo, kugira igikundiro n’ibindi.

Mbere gato yo gushaka gukurikirana iyi nkuru twifashishije umwe mu batangabuhamya uri mu binjiye mu muziki nyarwanda cyera akaba anemeza ko ibintu byagiye bihinduka buhoro buhoro kubera izo mbaraga kugeza ubwo bihinduye isura ndetse bikakirwa n’abahanzi batari bacye baba abakorera umuziki wabo hano mu Rwanda ndetse n’abamaze kwerecyeza hanze.

Tumubajije urugero rufatika cyangwa icyo ashingiraho, uyu mutangabuhamya wifuje ko tutashyira ahagaragara izina rye ku mpamvu z’umutekano we, yagize ati: “Ingero ni nyinshi cyane, aba bose mubona uburyo bagiye bazamuka ndabuzi ndetse mu gihe bari batangiye kugenda bahinduka nabyo narabibonye n’uwabajyanaga ndamuzi neza.”

Dukomeje tuganira uyu muntu yemeje ko benshi mu bahanzi nyarwanda dufata nk’ibyamamare baba baramaze kwiyambaza izi mbaraga ariko aduhishurira by’umwihariko iby’itsinda rya Just family  dore ko yemezaga ko azi neza ko iri tsinda ryaba ryaragejejwe muri Guma Guma na zino mbaraga ndetse ibyakurikiyeho byo kuva muri iri tsinda kwa Bahati n’ibyabibanjirije byo gushya kw’inzu uyu musore yabagamo byaba ari inkurikizi z’izi mbaraga.

Tukimara kumva aya makuru ntitwagarukiye aho dore ko twahise twinjira muri iri tsinda twegera na Bahati warihozemo gusa igitangaje ni uko nabo ubwabo n’ubwo batemera ko izi mbaraga bazikoresheje bahamya ko ziriho kandi zifite imbaraga zikomeye.

Twegereye Bahati yabanje aduhakanira yivuye inyuma aya makuru avuga ko yaba yarasezeye mu muziki biturutse ku nkurikizi z’izi mbaraga.

Ati: ”havuzwe byinshi kandi bizanakomeza bivugwe burya abantu bafite ukuntu bavuga kandi bafite uburenganzira bwo kuvuga ibintu uko babibona.”

Yongeraho ati: ”Imana iba izi urugendo rw’umuntu ku isi kuko niyo iba yarahamushyize, niba Imana yarateganyije ko Bahati azakina umupira nyuma akawuvamo akajya mu muziki, agakomereza muri film,…njye uno munsi nemeza ko ibyambayeho byose ari gahunda z’Imana ndetse nanjye ubwanjye wipangira gahunda bidafite aho bihuriye n’uburozi.”

Gusa uyu musore yakomeje avuga ko ababivuga bashobora kuba bafite impamvu ibibatera ati: ”gusa wenda nababivuga bashobora kuba  babiterwa n’ibibazo byagiye bimbaho mbere y’uko nsezera harimo gushya kw’inzu yanjye, kwibwa ndeba, guterwa n’abajura inshuro eshatu zose harimo no gukora impanuka kw’umukunzi wanjye.”

Uretse ibimuvugwaho, Bahati ntabwo ahakana ko umuziki nyarwanda waba warinjiwe n’izindi mbaraga zidasanzwe ndetse atanga n’impamvu.

Ati: ”ntabwo byemeza nta n’ubwo mbihakana  ariko nanjye ndabyumva nk’abandi kandi koko zanabamo, nemeza ko umuziki nyarwanda umaze kugera ku rundi  rwego, umuziki umaze kuba business buri wese aba aharanira gutera imbere ku giti cye kandi no muri bino bihugu bya Congo ba Faly Ipupa za Nigeria no muri Amerika muzi ibihakorerwa.”

Nubwo Bahati yemeza ko kuva muri Just Family no guhagarika umuziki muri rusange ari gahunda z’Imana, ku rundi ruhande mugenzi we bahoranye muri iri tsinda nawe afite ubuhamya busa nk’ubuvuguruzaho gato ubwa Bahati.

Croidja ati: “”ibi bintu birashoboka cyane, njyewe hari umuntu w’umuhanzi ntashaka kuvuga waje arabwira ngo man mwebwe mufite ibibazo kabisa hari umuntu uzava muri Just family kandi barabimbwiye”, “ndavuga ariko se ni inde?” “arabwira ngo si byiza kubivuga ariko ibyo bintu mu byitegure tu”. “ndavuga ahh! ayo ni amagambo wowe byihorere””

Akomeza agira ati: ” Bibaye Bahati acyivamo yahise abwira urabona bya bintu nakubwiraga ahubwo njye narinziko bizafata wowe, sinshaka kumuvuga ni inshuti yanjye tu we yampishuriye ibanga arabimbwira ariko ibyo ng’ibyo kabisa birahari.”

Tumusabye kugira ubuhamya yatanga kuri izi mbaraga n’uburyo zikorana n’abahanzi dore ko iri tsinda ari rimwe mu ryashyizwe mu majwi, Croidja yagize ati: ” ntabwo mfite ubuhamya, ariko burya iyo ikintu kivuzwe kiba gihari nanone, njyewe kabisa nkunda kubyumva ukumva ngo kanaka ,runaka, abantu runaka,…kandi muri muzika reka nkubwize ukuri udafite ibintu by’imiti nta hantu wagera ahubwo ni kwa kundi success y’Imana iza  ikagarukira inyuma ukibaza impamvu ariko ukumva umustar yarahitinze nyuma ntumwumve ntugirengo hari ikindi. Si ukuvuga ko inspiration yazibuze, hari ibintu biba byabuze cyangwa imiti iba yahagaritswe!”

Ngayo nguko gusa dusubiye inyuma gato mu mateka tubibutse ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli(9) aribwo itsinda rya Just famly ryatandukanye mu nzu babanagamo bose I Nyamirambo ahazwi nko kuri 40, iyi nzu iza gusigaramo Bahati ari nayo yaje gushya irakongoka nyuma yaho gato taliki ya 18/11/2011 ahagana ku isaha ya saa tanu z’ijoro bivugwa ko byatewe n’insiga z’amashanyarazi zakoranyeho, si byatinze kandi nyuma y’ukwezi kumwe gusa ibi bibaye taliki ya 21/12/2012 Bahati yaje gutangaza ku magaragaro ko asezeye Burundu mu bikorwa bya muzika.

Mu gusezera Bahati akaba yaratangarije inyarwanda.com, ati:” Ni ibyo koko umuziki namaze kuwushyiraho akadomo. Ndifuza gusubira mu buzima busanzwe,… umuziki nawugiriyemo ibihe byiza, wabashije kumpuza n’abantu benshi, nunguka inshuti nyinshi kandi menya ku bana n’abantu benshi gusa igihe cyari iki….ni icyemezo gikomeye kuri njye ariko natekerejeho”

Ese koko ibi byashingirwaho hemezwa ko hari izindi mbaraga zidasanzwe zigerageza gukora no kuyobora gahunda y’abahanzi nyarwanda muri iki gihe? ubuhamya buracyari bwinshi kuri ibi tukaba dukomeje kubakurikiranira ukuri kw’ibi byose.

Reba Bahati avuga uburyo inzu ye yahiyemo:


Seleman Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND