Kigali

Impano z'akataraboneka mu birori byateguwe na City Beach Bar& Restarant kuri iyi St Valentin

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:14/02/2013 9:34
0


Kuri uyu munsi hizihizwaho umunsi w'abakunda St Valentin, City Beach Bar and Restaurant yateguriye abakiriya babo ibirori n'impano zihebuje.



Uretse amafunguro ari butangwe saa sita adasanzwe kuko yateguwe hazirikwnwa ko ari ku munsi w’abakundana, muri City Beach Bar and Restaurant ku mugoroba hateganyijwe ibirori by’akataraboneka.

Nk’uko bitangwaza n’ubuyobozi bwa City Beach Bar and Restaurant, hateganyijwe kuza kuba umukino hagati y’abakundana aho couples ziza kubyina zimwe mu ndirimbo z’uukundo babashyize amacunga ku gahanga ababasha kurangiza indirimbo  ataguye bahabwe icyo kunywa ku buntu.

Ibi kandi byiyongera ku bihembo biteganyirijwe abakundana baza kuhasohokera bambaye neza kurusha abandi.

Tubibutse ko City Beach Restaurant iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati ahateganye na BCR.

ciy

Amafunguro yo muri City Beach araba ari umwihariko kuri uyu munsi

icyo kunywa

Mu bihembo iza gutangwa harimo n'ibyo kunywa.

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND