Kigali

Bull Dog nta mpano ateganya guha umukunzi we kuri uyu munsi w'abakundana

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:14/02/2013 7:31
0


Mu gihe abasore n'abagabo batari bake mu bice bitandukanye byo ku isi umunsi nk'uyu taliki ya 14/02 baba bashyashyanye bagura impano zo guha abakunzi babo, umuraperi Bull Dog we iyi myumvire ntimufasheho na mba.



Nk’uko Bull Dog abyemeza asanga aramutse yizihije umunsi w’abakundana witiriwe mutagatifu Valentin byaba ari ukugendera mu kigare mu gihe nyamara hari abafite inyungu muri uyu munsi n’ishyirwaho ryawo.

Tumubajije uko yiteguye umunsi wa Saint Valentin, kuri uyu wa kane dore ko ari wo munsi wa mbere wahariwe abakundana ubayeho uyu muraperi aru mu nzu imwe n’umukunzi we nk’umugabo n’umugore, Bull Dog yadushwishwurije avuga ko iby’uyu munsi ntabyo azi ndetse nta nibyo yitayeho.

Bull Dog ati:”ibyo simbizi, njye sinjya nizihiza Saint Valentin.”

Abajijwe impamvu adaha agaciro uyu munsi kandi ari umunsi winjiye mu mateka y’abakundana baturiye umubumbe w’Isi nawe magingo aya akaba ari umwe mu bamaze kwinjira muri uwo muryango.

Bull Dog mu magambo macye aganira n’Inyarwanda.com, yasubije agira ati: ”njye navuze ko ntajya nizihiza uwo munsi kuko ni iby’abantu babifitemo inyuga zabo bwite,njye nta kintu na gito binyinjiriza.”

Uyu munsi n’ubwo benshi mu bakundana baba bategereje impano zishobora kuva ku bakunzi babo, Nelly umukunzi wa Bull Dog banamaze igihe gito bibarutse umwana w’umuhungu we nta mpano iributuruke ku ruhande rw’umukunzi we aribubone ndetse nta n’indi saint valentin izigera ibaho ngo agenerwe impano n’uyu muraperi kubera ko atemeranya neza n’iby’uyu munsi.

bull

Bull Dogg n'umugore we Nelly banabyaranye umwana w'umuhungu

Seleman Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND