RFL
Kigali

Umunsi wa 17 wa Shampiyona usize ikipe ya RAYON SPORT ku mwanya wa mbere

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:14/02/2013 1:26
0


Kuri uyu wa Gatatu shampona y'ikiciro cya mbere yari yakomeje ku mikino yari isigaye ku munsi wa 17. Umwe mu mikino yari ikomeye cyane wanahuruje abantu benshi, ni uwahuje Rayon Sport na Marines FC kuri stade de Kigali waje no kurangira Rayon iri ku mwanya wa mbere.



Umukino ugitangira byagaragaye ko Rayon Sport iri guhana umupira neza kurusha Marines, bidatinze ku munota wa 11, Captain wa Rayon Sport Kanombe yafunguye amazamu .

Rayon Sport yakomeje gusatira kuburyo bukomeye, ku munota wa 19 gusa nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Kambale Salita na Cedric, uyu murundi Amiss Cedric ahita atsindira Rayon Sport igitego cya 2. Abantu bari i Nyamirambo bati iyi kipe igiye gutsindwa ibitego byinshi ahari?

rayon

Abafana benshi kandi bagaragaza ibyishimo nibo bagaragaye kuri iki kibuga

Ariko Marines yabaye nkigaruka mu mukino, maze nayo itangira gusatira, ariko ntubyagira icyo biyimarira. igice cya mbere kiri hafi kurangira ku munota wa 41, Fuadi yazamukanye neza umupira aza gucenga abinyuma maze ahereza Cedric wari uhagaze neza, ahita atsinda igitego cyiza cyane, ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya 2 cyatangiye Umutoza Choko amaze kurangiza gusimbuza,  anamaze gukuramo umuzamu Ahmed yashinjaga kumutsindisha.

Igice cya 2 muri rusange wabonaga ko Rayon Sport itagifite inyota y’ibitego cyane, igahererekanya umupira cyane. Gusa ku munota wa 61 Amiss Cedric wari wariye Karungu yaje gutsinda igitego cya gatatu cye mu mukino, kikaba i cya 4 cy'ikipe ye.

Marines nayo yacishagamo igasatira ishaka uburyo yagabanya umwenda, ariko ntacyo Byayimariye. Ku munota nku wa 88 Abafana ba Rayon Sport bari kuri Stade de Kigali, binaze ibicu bamaze kumenya ko Police itakaje amanota 2 i Huye, bitanatinze uyu mukino wa Rayon Sport nawo urarangira.

rayo

Abayobozi barimo Mayor wa Nyanza na President wa APR , Gen Alex Kagame bari bitabiriye uyu mukino

Nyuma y'umukino Umutoza wa Marines asubiza ibibazo by'Abanyamakuru ku mpanvu atsinzwe, yagize ati: " Iyi kipe twahuye nayo irakomeye cyane, buri umwe wese ishobora ku mutsinda, njye ubu icyo nshaka gukora ni ugushaka ukuntu naguma mu kicieo cya mbere."

Naho Umutoza Gomez wa Rayon, yagize ati: " Ndabanza gushimira bikomeye Abakinnyi banjye ni groupe nziza cyane, maranya nayo amezi 3 gusa, ariko ndishimira aho tumaze kugerana, ni byiza kuba tugiye ku mwanya wa mbere, Tugiye gukomeza gukora cyane, Tunashake ibyangombwa bya Mike (Serumaga), ubutaha na we azatangire gukina."

Dore uko indi mikino yagenze: (12.02.2013)

Mukura VS 0-0 Police FC

Kiyovu Sport 1-1 la Jeunesse

Indi mikino yabaye ku munsi wa 17 wa Championnat

APR FC 1-0 Musanze FC

Etincelles 1-1 Amagaju

Muhanga 1-0 Espoir

Isonga 2-3 AS Kigali

Uyu munsi urangiye Rayon Sport igiye ku mwanya wa mbere by'agateganyo:

 

Urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona:

chouchou

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sport: Gerald, Mackenzie, Idi, Faustin, Abouba (Yves 65’),Bagore (Leo 88’), Kanombe, Kambale (Doudou 70),Djamal, Cedric, Fuadi.

Marines:Ahmed(Abouba 45’), Nahimana Isaac, Ngangi, Miradj, Aboubakar,Fidele (Shadrack 34’), Evode,Holdi (Eric 45’), Saidi, Haruna, Nzitonda

 

Jean Luc IMFURAYACU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND