Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2013 mu gihugu cy'ububirigi hateganyijwe igitaramo cy'umuhanzi Seleman, akaba atangaza ko mu ndirimbo azaririmba azibanda kuri Kiberinka na Milele by'umwihariko kubera umunsi wa St Valentin.
Iki gitaramo kizabera muri Club yitwa The Missed Call iherereye 254 RUE BOLLINKX 1070 BXL; giteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyili z’umugoroba.
Uretse Seleman abagitegura batangaza ko hazaba hari n’abandi ba DJs bakomeye bazajya banyuzamo bagakinira abantu indirimbo zitandukanye. Muri bo harimo Dj Princesse Flor, Dj Kris ndetse na Dj Jigga.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Seleman yatangaje ko ku munsi w’abakunda nk’uyu yumva indirimbo ze nka Kibera inka na Milele yakoranye na Lolilo arizo yakwibandaho mu kuririmba.
Ati: “Nzaririmba indirimbo zanjye nyinshi ariko Indirimbo kiberinka na Milele nizo nzibandaho ndirimba mu bubirigi kubera umunsi w’abakundana”.
Reba indirimbo Kibera inka ya Seleman hano:
Reba Milele hano:
Jean Paul IBAMBE
TANGA IGITECYEREZO