Kimwe mu bikorwa bizaranga iserukiramuco nyafurika ry'imbyino FESPAD rizabera mu Rwanda kuva kuwa 23 Gashyantare 2013 kugeza kuwa 02 Werurwe2013 harimo amarushanwa y'imbyino azabera mu ntara zigize u Rwanda. Aya marushanwa akaba azatangwamo ibihembo bitandukanye.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Bwana Karangwa Anaclet umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’abaturage muri RDB akaba ari nawe ushinzwe itegurwa ry’amarushanwa mu mbyino muri iri serukiramuco yadutangarije ko amarushanwa ateganyijwe ari amarushanwa y’imbyino gakondo n’izigezweho.
Yagize ati: “Hateganyijwe amarushanwa y’imbyino gakondo n’izigezweho ku rwego rw’Intara n’umujyi wa Kigali. Buri Karere niko gategura uburyo kazabona abo bohereza muri ayo marushanwa kakanandikisha, umuntu cyangwa itsinda muri buri kiciro. Twabishyize ku rwego rw’inzego z’ibanze tugendereye ko buri wese yibona muri FESPAD”.
Mu mujyi wa Kigali, harimo umwihariko kuko buri Karere kazahagararirwa n’amatorero abiri muri gakondo n’abahanzi cyangwa amatsinda abiri mu mbyino zigezweho.
Nk’uko Bwana Karangwa yakomeje abitangaza, abazatsinda ku rwego rw’intara bazahatana ku rwego rw’igihugu ndetse abatsinze bahabwe ibikombe banahembwe gutaramira abazitabira ibirori bikuru byo gusoza iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 8 mu Rwanda.
Uko gahunda iteye, kuwa 24 Gashyantare aya marushanwa azatangirira i Kigali hahatana abaturuka mu turere tugize Umujyi wa Kigali, bikazabera kuri Petit Stade i Remera.
Kuwa 25 Gashyantare 2013, amarushanwa azaba ageze i Burasirazuba abere i Rwamagana kuri Salle ya AVEGA.
Kuwa 26 Gashyantare 2013, Intara y’amajyepfo niyo izaba itahiwe maze bibere muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri Grand Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.
Mu burengerazuba ni i Karongi kuwa 27 Gashyantare mu nzu mberabyombi y’Intara i Karongi (Kibuye).
Kuwa 28 Gashyantare 2013, intara y’Amajyaruguru niyo izaba itahiwe maze amarushanwa abere kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.
Muri aya marushanwa abayategura bakangurira abazayitabira kugira umwihariko berekana mu muco n’imbyino bigaragara iwabo.
Karangwa aha yagize ati: “Muri aya marushanwa cyane cyane mu mbyino gakondo, buri wese asabwa kugira umwihariko yerekana uri iwabo, bakibanda iwabo, imbyino zo mu Rwanda si zimwe byaba byiza hagaragaye urwo runyurane rw’imbyino zigaragara mu gihugu.”
Mu dushya tuzagenda tugera mu ntara muri aya marushanwa, harimo ko muri buri Ntara hazajya hanagaragara byibura ibihugu bigera kuri bibiri mu byabashije kwitabira iri serukiramuco kugirango n’abaturage baho babone n’imico n’imbyino zo mu bindi bihugu.
Uturere nitwo twandikisha abazaduhagararira mu marushanwa y’intara umunsi ntarengwa wo gutanga urutonde ukaba ari uyu wa 13 Gashyantare 2013 aho Intara zigeza abiyandikishije ku biro by’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB.
Jean Paul IBAMBE
TANGA IGITECYEREZO