RFL
Kigali

Mani Martin arerekeza muri Zanzibar kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2013

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:13/02/2013 7:29
0


Nyuma yo gukora impanuka Imana igakinga akaboko, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2013 Mani Martin n'itsinda ry'abacuranzi be n'ibicurangisho binyuranye bazerekeza muri Zanzibar mu iserukiramuco mpuzamahanga rya muzika ryitwa SAUTI ZA BUSARA.



Nk’uko Mani Martin yabitangarije Inyarwanda.com ku mugoroba wo kuri uyu Kabili tariki ya 12 Gashyantare 2013, Ibyangombwa byose byamaze kujya ku murongo nta gisibya azitabira iri serukiramuco.

Mani Martin avuga ko kuri gahunda, azaririmbira mu mujyi wa Ston Town ku rubyiniro rukuru rw’iri serukiramuco akazahurirayo n’ibyamamare muri muzika nyafurika bikomeye ku mpande zose zo ku isi.

Mani Martin ashimira kandi abantu bose bamubaye hafi  nyuma y’impanuka aheruka kugira. Ati: “Mbere na mbere ndashimira Imana kuba nkiriho mbasha no kuririmba nyuma y’ibikomeye mvuyemo nkaba nshoboye no gukomeza gahunda y’urugendo.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO  NSHYA YA MANI MARTIN

By’umwihariko atangaza ko ashimira abantu bose bamufashije ku birebana n’uru rugendo.

Aha yagize ati: “Ku bwa Festival ndashimira abantu bose badahwema gushyigikira ubuhanzi bwanjye twanafatanyije kugirango iby’uru rugendo bitungane. Navuga Institut Francais, Mushyoma Joseph (Boubou) wa East African Promoters, Judo Kanobana wa Positive Production n’abandi ntarondoye, ni abantu b’abagabo.”

Nk’uko Mani Martin yabidutangarije, biteganyijwe ko kuwa gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2013 saa kumi n’imwe z’umugoroba, Mani Martin azaba ageze kuri Stage atangiye kuririmba.

SAUTI ZA BUSARA  ni iserukiramuco mpuzamahanga rya muzika riba buri mwaka, akaba ari ku nshuro ya 10 rigiye kuba, Mani Martin akaba ariwe munyarwanda wa mbere abaritegura batumiye kuva ryatangira. Iri serukiramuco rihuza abahanzi baririmba uburyo bw’imbonankubone (100% Live) gusa.

Reba Mani Martin ubwo aheruka kuririmba live muri East African Party:

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND