RFL
Kigali

Ku munsi wa 17 wa Shampiona, APR FC irarya isata burenge Rayons Sports

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:13/02/2013 6:43
0


Ku munsiwa 17 wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya APR FC irarya isabuta burenge mukeba wayo Rayon Sports iri ku mwanya wa 2, naho yo ikaba ku mwanya wa 3 ariko zinganya amanota n'ubwo Rayons ifite umukino itarakina.



Umukino wari ukomeye uyu munsi ni uwahuje APR FC na Musanze FC ukaba wabereye kuri Stade de Kigali  i Nyamirambo. Ni umukino wagiye kuba ikipe ya APR yari ku mwanya wa gatatu ifite amanota 29, mu gihe ikipe ya Musanze yari ku mwanya wa 7 ifite amanota 24.

Umupira ugitangira APR yahise ibona igitego ku munota wa mbere gitinzwe na Mubumbyi Bernabeu. Umukino wakomeje gusa ukabona ko amakipe yose arimo kugenda acungana ku buryo bukomeye, gusa bikagaragara ko APR ariyo iri guhusha uburyo bukomeye cyane.

igitego

Ubwo iki gitego cyajyagamo.

Ku munota wa 22 niho umusore NSHUTIYAMAGARA Isamail bita Kodo yagize akabazo k’invune aza gusimburwa na Emery bayisenge uvuye ku mugabane w’iburayi mw’igeragezwa mw’ikipe ya  Zulte Waregem. Igice cya mbere cyaje kurangira gutyo.

Igice cya 2, gitangiye byagaragaye yuko ikipe ya Musanze yaje ishaka kwishyura, ikomeza gusatira APR FC ku buryo bukomeye ariko ukabonayuko ba Rutahizamu babo badacyaye cyane,  mu gihe ku rundi ruhande wabonaga yuko APR iri gucungira noneho kuri contre-attaque, ariko Abasore nka Omar Hitimana (captain wa Mukura) na ba Kadogo Alimase bakomeje kwihagararaho.

Umukino waje kurangira ari cya gitego kimwe cya APR ku busa bwa Musanze, ariko Umusore Mubumbyi Bernabeu na we agizemo akabazo k’invune.

Nyuma y’umukino umotoza wa APR yagize icyo avuga kuri match ati, “ Ndashimira Imana kuba tubonye amanota 3, iyi championnat ntago yoroshye na gato, Twatangiye ari nka Marathon gusa aho bigeze kurubu navuga ko dutangiye kwirukanka nka 800 m cg 400 m, mu minsi mike Tuzaba twirukanka 100 m cg 50 m.”

umutoza

Umutoza wa APR FC areba uko umukino umeze.

Umutoza wa Musanze nyuma y’umukino na we yabwiye Abanyamakuru icyo ikpe ye yabuze kugirango Itakaze uyu mukino, ati: “ mu mupira habamo gutsinda no gutsindwa cyangwa kunganya, gusa APR yagize amahirwe itsinda igitego kare (isagonda rya 25’), ariko mwabibonye ko twagerageje gusatira, ariko amahirwe akatubana make.”

Asubiza ku kibazo cy’uko bashobora kuba bakinisha abakinnyi bakuze cyane, Umutoza Maso wa Musanze yagize ati: “ Nibyo harimwo bake bigaragara yuko basa nkaho bakuzeho, gusa aho kugirango nkintishe ikipe y’abana badatsinda nakinisha abasaza batsinda, intego yanjye ni ukuguma mu kiciro cya mbere.”

musanze

Umutoza w'ikipe ya Musanze

muganga

Muganga w'ikipe ya Musanze ni umuzungukazi

Dore indi mikino yabaye uyu munsi uko yagenze:

Isonga 2-3 AS Kigali (Umukinnyi Jimmy Mbaraga yahawe ikarita itukura)

Etincelles1-1 Amagju

Muhanga 1-0 ESpoir

Ejo imikino izakomeza (13.02.2013)

Rayon Sport vs Marines (Stade de Kigali)

Kiyovu Sport vs La Jeunesse (Stade Mumena)

Mukura VS vs Police FC (Stade Kamena)

Urutonde rw'uko amakipe akurikirana:

 urutonde

abafana

Abafana bari bake ku kibuga.

Jean Luc IMFURAYACU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND