Mu rwego rwo kwifuriza abakiliya babo umwaka mushya muhire Fantastic restaurant yasoje umwaka igenera ibihembo binyuranye birimo televiziyo ya rutura kuri bamwe mu bakiliya bayo binyuze muri tombola.
Nyuma y’umuziki usobanutse wa live band ya Fantastic restaurant ugizwe na nyinshi mu ndirimbo zifurizanya umwaka mushya muhire, bamwe mu bakiriya ba fantastic restaurant bari bifuje kurangiriza umwaka muri iyi resitora imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali kubera udushya ihorona nibwo bitabiriye tombola yari yabateganyirijwe ndetse ba nyiramahirwe bahita begukana ibihembo bitandukanye.
Ku bufatanye na radio flash abantu bari basohokeye muri fantastic restaurant mu ijoro rishyira bonane nyuma yo kwandika ijambo flash bagasiga akanya ubundi bakandika ijambo Agaciro bakohereza kuri 123, abakiriya batatu ba mbere ubutumwa bwabo bwatanze ubw’abandi akaba aribo bahise bahabwa ibihembo, aho uwa mbere yagenewe televiziyo ya rutura, uwa kabiri abasha kwegukana lecteur DVD ndetse uwa gatatu abasha kugira amahirwe yo kuzamara icyumweru cyose asohokera muri fantastic restaurant agahabwa amafunguro y’ubuntu.
Ubuyobozi bwa fantastic restaurant bukaba bwaboneyeho umwanya buvuga ko muri uyu mwaka buteganyiriza abakiliya kurushaho kubagezaho serivise zinoze.
Uyu yabashije gutahana Televiziyo ya rutura
Nk'uko bisanzwe, live band ya Fantastic yasusurukije abari aho
Uyu nawe yariho yihismira icyo yabashije gutombora
Byari ibyishimo bikomeye ku babashije gutombora
Selemani Nizeyimana
TANGA IGITECYEREZO