RFL
Kigali

Chris Brown na Drake barezwe n'akabyiniro baheruka kurwaniramo

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/08/2012 0:00
0




Chris Brown na Drake  barezwe n’akabyiniro ko muri Reta zunze ubumwe za Amerika baheruka kurwaniramo mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka ndetse Chris Brown akaza kuhakomerekera.

Ikompanyi Entertainment Enterprises Ltd. (EEL) Nyiri aka kabyiniro, yatanze ikirego kizasaba aba bagabo babiri kwicara hamwe bakajya inama n’ubwo basanzwe bahanganye bikomeye kubera umuririmbyikazi Rihanna nawe bigeze kurwana ariwe bapfa.

Nk’uko bitangazwa na TMZ ari nayo dukesha iyi nkuru, muri iki kirego, EEL ishinja Drake na Chris  kuba aribo bateje akaduruvayo muri aka kabyiniro, imirwano yanateje impagarara nyinshi hagati y’abafana b’aba bahanzi bigatuma hari byinshi byangirika.

Aka kabyiniro kakaba gasaba Chris Brown na Drake kwishyura miliyoni zigera kuri 13 z’amadorali ya Amerika ahanini ashingiye ku byangiritse muri iyi mirwano, ndetse n'ibirego gashobora kuregwa n'abahakomerekeye muri iyi mirwano hashingiwe ko kaba karabuze uko karinda umutekano w'abakiriya baho.

chriss

Chriss Brown ubwo barwaniraga muri aka kabyiniro yarakomeretse.

Jean Paul IBAMBE.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND