Umuraperi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs w’imyaka 55, yongeye kwitaba urukiko ahakana ibyaha bishya aregwa n’ubushinjacyaha bwa Amerika, birimo ubucuruzi bw’abantu n’ubushukanyi mu bijyanye n’ubusambanyi.
Ibi birego bishya byashyizwe mu nyandiko y’urubanza rwo ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, bikaba bigaragaza ko Combs aregwa icyaha kimwe cyo kongera gutwara umuntu agamije kumushora mu busambanyi. Uyu mugore wiyise "Victim-2" (izina rye nyakuri ryahishwe ku mpamvu z’umutekano) ni we ugaragara muri ibyo birego bishya.
Combs yari asanzwe aregwa
ibindi byaha bitatu birimo ubucuruzi bw’abantu, uruhuri rw’ibikorwa by’ubugizi
bwa nabi no gutwara umuntu mu buryo bw’uburiganya agamije kumusambanya.
Kugeza ubu, amaze
gushyirirwaho ibyaha bitanu bikomeye
mu rubanza rwatangiye mu kwezi kwa Nzeri 2024.
Ku
wa Mbere tariki 14 Mata, Combs yitabye urukiko rwa Manhattan,
N.Y., aho yahakanye ibyo byaha bishya. Ubutabera bwamuhaye kugeza ku wa Gatatu tariki 16 Mata, ngo we n’abamwunganira mu mategeko basabe igihe cyo kubona inyandiko
z’iperereza, bishobora gutuma urubanza rusubikwa by’agateganyo.
Umucamanza Arun Subramanian yagize ati: “Ubu turi gukora nk’igare ryihuta ryerekeza ku rubanza.”
Umwunganira, Marc Agnifilo, yavuze ko bashobora
gusaba ikiruhuko cy’icyumweru kimwe cyangwa bibiri kubera ibibazo bishingiye ku
nyandiko z’iperereza, cyane ko umwe mu batangabuhamya atigeze asabwa gutanga
ubutumwa bugera ku bihumbi 200 yandikiranye na P.Diddy, ahubwo akohereza ibyo we ubwe yifuje gutanga.
Gutoranya abacamanza (jury selection) biteganyijwe gutangira ku wa 5 Gicurasi.
Mu kirego gishya,
ubushinjacyaha buvuga ko Combs yashutse,
agashimuta, akanashora Victim-2 mu busambanyi yitwaje amafaranga kandi akoresheje
iterabwoba, ibinyoma n'ubushukanyi. Icyaha cy’ubushukanyi na cyo cyongewe
mu birego bishya.
Nubwo ibi birego bishya
byagaragajwe, ubushinjacyaha bwavuze ko ari ibintu byari bimaze igihe biri mu
iperereza, kandi ngo bigaragaramo abagore
bari inshuti za hafi za Combs, aho we n’abamwunganira bavuga ko ibyo
byabaye mu rukundo nubwo nyuma rwaje gusenyuka, ariko byose byakorwaga ku bwumvikane.
Combs afungiwe muri Gereza ya Brooklyn (Metropolitan Detention
Center), ariko yahakanye ibyaha byose aregwa. Inama itegura urubanza izaba ku wa
Gatanu tariki 18 Mata 2025.
TANGA IGITECYEREZO