Kigali

Cameroon: Ikipe yikuye muri shampiyona ishinja Fécafoot imyitwarire mibi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/04/2025 10:53
0


Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Cameroon izwi nka Elite One igeze ku munsi wa 19, ikipe ya Bamboutos FC yikuye mu irushanwa, ishinja inzego z’umupira w’amaguru kwima ubutabera no kuyoborwa n’uburiganya.



Itangazo ryatanzwe ku wa 14 Mata 2025, ryasinywe na Perezida w’iyi kipe, Dechateau Kamdoum, rikaba ryashimangiye ko Bamboutos FC yambuwe ibihembo yari yarakoreye ndetse ikanahora ishyirwa ku mwanya mubi muri shampiyona bitewe no guhimbira ibitego n’amanota y’imikino bitari byo.

Nk’uko biri mu ibaruwa yashyikirijwe Fécafoot, Bamboutos FC yagize iti "Abayobozi ba shampiyona bagiye bahimba ibitego n’ibyavuye mu mikino yacu bitari byo, bikagira ingaruka ku rutonde rw’amakipe. Ibi byose byatumye twanzura guhagarika gukina imikino ya shampiyona"

Bamboutos FC yagaragaje ko yambuwe ibihembo birimo Miliyoni 50 z’ama CFA y’ibihembo bya Super Cup ya 2022-2023, Miliyoni 25 z’abagize umwanya wa kabiri muri Super Cup ya 2023, Miliyoni 15 z’abageze ku mukino wa nyuma wa Cameroon Cup ya 2022, ndetse hakiyongeraho umugabane ku mafaranga yavuye mu matike n’abaterankunga, igomba kungana na 50% by’inyungu zabonetse.

Nubwo iyi kipe yagiye isaba ko yishyurwa cyangwa se isaba ubuyobozi gusuzuma ibyo igaragaza, Bamboutos FC ivuga ko nta na kimwe cyigeze gikemurwa, ahubwo bakomeje kurushaho gutereranwa.

Kugeza ku munsi wa 19 wa shampiyona, Bamboutos FC yari iri ku mwanya wa 14, aho iri mu makipe ari mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya Kabiri. Bifatanyije n’amakipe nka Union de Douala, Young Sports na Dynamo de Douala.

Gusa iyi kipe ifite amateka akomeye muri ruhago ya Cameroon, irahamya ko ibiyikorerwa muri shampiyona atari ibisanzwe, ko ahubwo ari “gushyira mu bikorwa umugambi wo kuyisezerera ku bushake.”

Ibi byatangajwe na Bamboutos FC byateje impaka ndende mu bitangazamakuru n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri Cameroon no mu karere. Abenshi baribaza niba Fécafoot igiye gutanga ibisobanuro bifatika, cyangwa niba iyo kipe ishobora gusubizwa mu irushanwa.

Hari n’abavuga ko iyi kipe ishobora kwitabaza CAF cyangwa FIFA, cyane ko ibibazo nk’ibi bigaragaza isura itari nziza y’imicungire ya shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND