Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Nigeria bongeye gushengurwa n’urugomo rwakorewe umukinnyi Vincent Temitope wa Plateau United, watewe icyuma ku ijosi n’umufana wa Nasarawa United nyuma y’umukino wahuje aya makipe yombi ku Cyumweru i Lafia.
Uyu
mukino wari uwo ku munsi wa 33 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Nigeria
(NPFL), warangiye Nasarawa United itsinze Plateau United ibitego 3-2 mu buryo
bwari bukomeye cyane.
Nyuma y’umukino, habonetse amashusho
yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Vincent Temitope ari kuvurwa nyuma yo
gukomeretswa. Uyu mukinnyi yari yateye penaliti ayihusha ariko yaje gutsinda
igitego kimwe muri uwo mukino.
Bivugwa ko umufana wamukomerekeje yabitewe
n’uko atishimiye imikinire y’uyu rutahizamu, ibintu byateje impaka ndende mu
gihugu hose.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri
Plateau United, Yaksat Maklek, yemeje
aya makuru, avuga ko Temitope yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya Leta i Lafia
kugira ngo avurwe byihuse.
Temitope amaze umwaka akinira Plateau
United kandi aherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere
mu gihugu, izwi nka Super Eagles B,
bitegura irushanwa rya CHAN rizaba uyu mwaka.
Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru wakubiswe
icyuma yabaye ikimenyetso kibabaje cy’uko urugomo rw’abafana rukomeje kuba
ikibazo gikomeye muri shampiyona ya Nigeria.
Polisi ya Nigeria yatangaje ko yamaze
gufata ukekwaho icyo gikorwa, akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha. Amazina ye
ntaratangazwa, ariko hizewe ko agiye kubazwa ku mpamvu yateye icyo gikorwa
cy’iterabwoba cyabereye ku kibuga cy’umupira.
Abasesenguzi
bavuga ko ibi biba bikwiye gufatwa nk’impuruza ku nzego zose zishinzwe umutekano
w’abakinnyi, by’umwihariko mu mikino ya NPFL. Hari impungenge ko urukundo
rw’umupira ruri guhinduka inzira y’urugomo rutagira ishingiro.
Umwe mu basesenguzi ba siporo muri Nigeria yagize ati:“Ni ibintu biteye agahinda kubona umukinnyi ahanirwa gutanga ibyo ashoboye mu kibuga. Iki ni igihe cyo gushyira imbere umutekano w’abakinnyi n’abatoza.”
Vincent Temitope yatewe icyuma azira gukina akagora ikipe bari bahanganye
TANGA IGITECYEREZO