Mu gihe Perezida Donald Trump yagaragazaga gahunda y’ubukungu ishingiye ku kugabanya imikoreshereze y'imari ya Leta, imibare mishya yerekana ko amaze gukoresha miliyari $155 kurusha Perezida Biden mu gihe kuva yafata ubutegetsi. Ibi bibaye nubwo hari ibikorwa bikomeye byo kugabanya abakozi ba Leta no gukata ingengo y’imari.
Ishami rishya ryiswe DOGE (Department of Government Efficiency), riyobowe na Elon Musk, ryari ryijeje ko rizazigama tiriyari $2. Nyuma byaje kugabanuka biba tiriyari $1, ariko ubu Musk avuga ko bamaze kuzigama miliyari $150 gusa.
Abasesenguzi bavuga ko aya makuru ashobora kuba arimo gukabya, kandi nta gihamya gihamye kirabigaragaza cyane ko imibare ishobora kuba itandukanye.
Nubwo habayeho ibyo bikorwa byose byo kugabanya ikoreshwa ry’umutungo, Leta ya Trump yongereye umwenda ho miliyari $5 kurusha iya Biden. Ubu umwenda wa Leta ya Amerika ugeze kuri tiriyari $37.3, ibintu benshi bahangayikishijwe na byo nk'uko tubikesha ikinyamakuru Independent.
Ibi bibaye mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani riri gushyigikira gahunda nshya yo kugabanya imisoro igera kuri tiriyari $5.
Ni gahunda abasesenguzi bavuga ko, niramuka ishyizwe mu bikorwa, ishobora kongera umwenda wa Leta ho tiriyari $5.7 mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere, uyu mwenda uba ari amafaranga Leta iba yaragiye iguza ku bikorere, ibihugu, na banki nka Fedural Reseve Bank nk’uko bigaragazwa na raporo yasohowe na Kongere.
Iyi gahunda y’Abarepubulikani ishingiye ku ntego yo korohereza abikorera no kongerera imbaraga isoko ry’umurimo, ariko abatanga ibitekerezo bavuga ko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu, cyane cyane mu gihe umwenda umaze kugera ku rwego rwo hejuru cyane.
Ibikomeje gutwara menshi mu ngengo y’imari ni nk’ubwishingizi bw’abasheshe akanguhe (Social Security), ubuvuzi, igisirikare, n’inyungu ku mwenda. Ikibazo ni uko ibyo byose bigenda byiyongera, cyane cyane bitewe n’umubare w’abakuze ugenda wiyongera.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo Trump yagaragaje isura yo gukata cyane, ibikorwa bifatika byo kugabanya umwenda biracyari hasi cyane. DOGE nayo iracyashidikanywaho niba koko iri kugira ibyo ikemura cyangwa ikaba irimo guteza ibibazo ku ikoreshwa ry’umutungo.
TANGA IGITECYEREZO