Kuva tariki ya 07 Mata kugera 13 Mata, Abanyarwanda bose bari mu cyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho abantu bose baba bafite inshingano zo kugaragaza ukuri ku byabaye mu Rwanda.
Mbere yo gutangira icyumweru cyo kwibuka, Abayobozi mu nzego zitandukanye basabye abanyarwanda by'umwihariko abakurikiranwa n’abantu benshi kugaragaza ukuri ku byabaye ndetse no kurwanya abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe bagerageje kugaragaza ukuri ndetse no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ntabwo habuzemo ibigwari byatereranye abandi mu bihe bitoroshye barimo.
Ku ikubitiro, umunyarwenya Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo yagiye ku rukuta rwe rwa TikTok akoreraho ikiganiro live kitajyanye n’igihe abantu bose barimo. Nyuma yo kwamaganwa, yasabye imbabazi zo kuba yarakoze ibintu bidakwiye muri icyo gihe.
Turahirwa Moses yatunguranye yandika amagambo akomeye mu gihe gikomeye aho yavuze ko yanga ‘Inkotanyi na Perezida Kagame’ mu gihe abandi bose barimo bavuga uburyo Inkotanyi zabatabaye mu bihe bigoye.
Nyuma yo kuvuga ayo magambo, yamaganywe na benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse abantu bagaragaza ko yifuzaga guha icyuho abatifuriza ibyiza u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwarwo.
Nyamara n’ubwo hari benshi bagaragaweho imico itari myiza nk’uko bari babyitezweho, hari bamwe bagerageje kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka no gukomeza abandi.
Nubwo yatewe amabuye ku munsi wa mbere ubwo hasohokaga amafoto ari mu mushiga w’indirimbo na Diamond, Bruce Melodie yaje kwifatanya n’abandi mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu karere ka Nyanza.
Si Bruce Melodie wenyine ahubwo yifatanyije n’abandi bahanzi babarizwa muri 155 am ndetse n’abakozi bayo.
Abandi babaye hafi muri ibi bihe bakifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga ubutumwa bw’ihumure no gukomeza abarokotse, barimo Kate Bashabe, The Ben ndetse n’abandi bahanzi benshi.
Bamwe mu byamamare byanengewe guterera agati mu ryinyo ntibakoresha izina bafite mu kumenyekanisha igihe u Rwanda rurimo ndetse n’ibyabaye harimo Israel Mbonyi, Meddy, …
Nyamara nubwo nta byera de, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakoze akazi gakomeye muri iki gihe cyo kwibuka kuko ari bwo basibishije konti z’abaharabika u Rwanda ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo bafungiye konti zabo ni uwitwa Fina Tunga na Mukankiko bari nk’uburozi ku rubyiruko nk'uko Minisitiri w’umuco n’uburere mboneragihugu aherutse kubitangaza.
Mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, cyo kuwa Mbere tariki 14 Mata 2025, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko mu cyumweru cy’icyunamo hagaragaye ibikorwa n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, aho hakiriwe dosiye 82 zikurikiranywemo abarenga 87.
Yagaragaje ko mu bihe byo kwibuka Abaturarwanda bakwiye kwitwararika ku byo bavuga n’amagambo bakoresha, yemeza ko kwibuka atari agahato ariko bigomba kubahwa na buri wese. Ati “Kwibuka ni inshingano za buri Munyarwanda wese, ariko kwibuka si agahato gusa bigomba kubahwa na buri muntu wese.”
Yakomeje ati: “Niba mu gace runaka bari kwibuka, abayobozi b’inzego za Leta zitandukanye bakababwira bati mufunge ibikorwa byanyu mujye kwibuka, ntabwo ugomba kugerekaho amagambo. Uvuge uti ese muribuka mwibuka iki? Njyewe nzibuka aba namwe mwibuke bariya, turabibutsa ko ari ibikorwa bigize icyaha.”
Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu gihe cy'iminsi 100 hibukwa Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.
Turahirwa Moses yatunguye abantu avuga ko yanga Inkotanyi mu gihe abandi bazirikanaga uruhare rwazo mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abahanzi bo muri 155am bagiye Kwibuka mu karere ka Nyanza
TANGA IGITECYEREZO