Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, w’imyaka 78, aracyari mu buzima bwiza ku buryo bushimishije nk’uko byemejwe n’itangazo ryasohowe na White House kuri iki Cyumweru nyuma y’isuzuma rusange ry’ubuzima bwe ryakorewe ku bitaro bya gisirikare bya Walter Reed National Military Medical Center ku wa Gatanu.
Raporo yasinywe na Capt. Sean P. Barbabella, umuganga wa White House, ivuga ko Perezida Trump afite "imikorere myiza y’umutima, ibihaha, ubwonko n’umubiri muri rusange." Yagaragaje ko afite ubushobozi bwo gukora imirimo ye ya buri munsi nk’umukuru w’igihugu nta nkomyi.
Nk'uko tubikesha ABC news mu bindi byagaragajwe harimo isuzuma rya colonoscopy yakoze muri Nyakanga 2024, ryagaragaje diverticulosis n’ipolype idatera impungenge. Abaganga bamusabye ko yasubira mu isuzuma nk’iryo mu 2027.
Mu isuzuma ry’ubushobozi bwo gutekereza (Montreal Cognitive Assessment), Trump yabonye amanota 30 kuri 30, nk’uko byagenze no mu 2018. Yanapimwe ibijyanye n’agahinda gakabije n’ihungabana, byose bigaragaza ko ameze neza mu mitekerereze.
Ku bijyanye n’imiti, Perezida Trump afata ibinini bibiri bigabanya cholesterol, aspirin ifasha umutima, ndetse na crème ikoreshwa ku ruhurwangizwa n’izuba. Raporo igaragaza ko afite udusebe duto n’ibibyimba, ariko bikaba ibi bidateteye impungenge.
Yanavuzweho kugira igikomere ku gutwi kw’iburyo kubera igitero cy’ubwicanyi yigeze kugabwaho, ariko ngo ubushobozi bwe bwo kumva buracyari bwiza.
Mu gusoza, umuganga Barbabella yemeje ko Perezida Trump "ari mu buzima bwiza bw’umubiri n’ubwenge kandi afite ubushobozi bwuzuye bwo kuzuza inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika."
TANGA IGITECYEREZO