Uwanyirijuru Rosalinda uvuga ko ashobora kuba avuga mu mujyi wa Kigali amaze imyaka 31 yarabuze umuntu baba bafitanye isano, gusa yatanze ibimenyetso abantu bagenderaho bakumva niba ari uwabo.
Uwanyirijuru Rosalinda yabwiwe ko abo bafitanye isano bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabwiye Televiziyo y'igihugu ko abamureze bamukuye mu kigo cy’imfubyi. Yavuze ko umubyeyi wamureze yamusabye kwiyakira gusa wenda akazabaririza naba mukuru.
Ati: "Yarambwiye ngo gusa wiyakire uzagerageze nuba mukuru ubaririze kuko urumva we yaranakuze ariko ubungubu icyo nakwifuriza ni uko wiga, wige utuje wite ku buzima bwawe kuko nta kindi nanjye nabikoraho".
Icyo gihe yabwiwe ko yageze mu kigo cy’imfubyi cya Croix Rouge Kacyiru mu mujyi wa Kigali afite amezi abiri, ubundi aza kuhava afite imyaka 3. Abamureze bamubwiye ko batazi umuntu n’umwe baba bafitanye isano.
Uwanyirujuru Rosalinda avuga ko kubaho atazi inkomoko ye ari ibintu bikimubabaza. Ati: "Kutagira ahantu uvuga ngo aha ni iwacu, navukiye ahangaha cyangwa ngo nyine ahangaha ni iwacu ...Njya numva abantu basubira mu masambu y'iwabo bavuga ngo aha ni iwacu ndabizi ko hari aha papa ariko njyewe ntaho nafata ubwo ahantu nakita iwanjye n'aho nagura njyewe ubwanjye ariko ntaho navuga ngo aha ni iwacu nta n’abantu nashinja ngo wenda ntabwo wankoreye ibi, ntabwo wansuye ku ishuri ngo ntabwo wanyishyuriye ishuri iri n’iri."
Yagarutse ku bimenyetso yumva abantu bagenderaho bakamushaka bityo akamenya niba hari abo bafitanye isano kuko yizerako bashobora kuba bagihari. Ati: ”Ntabwo bose bashize hagomba kuba hari umuntu wasigaye abe umwe cyangwa babiri ariko barahari. Hari akantu ngira ku gahanga gasa nk’akaguyemo, abantu baba bazi ko bari bafite umwana ufite aka kantu kubera ko muri Croix rouge n’ubundi bavuze ko naje ngafite bazanshake. Abantu bamfashe tubaririze turebe niba nabona umuryango".
Uwanyirijuru Rosalinda yavuze ko nubwo bimeze gutya atajya yumva ko ibintu byarangiye ahubwo ko akora kugira ngo nawe atere imbere ubundi nawe akazubaka umuryango. Ati: "Nanone ntabwo ndi wa muntu wumva ko byarangiye burundu nta cyo gukora, narize ndarangiza ndakora nkakora cyane nkareba ko izo sambu z’iwacu ntagize nanjye umunsi umwe nazagira ibibanza, umunsi umwe nzubaka inzu, umunsi umwe nzagira umuryango.
Avuga ko nyuma yo kubona imbaraga zivuga inkuru ye amaranye imyaka 31 yizera kuzabona abo bahuje isano nubwo ubu avuga ko afite umuryango yabonye ku bw’urukundo n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu.
REBA IKIGANIRO UWANYIRIJURU ROSALINDA YAGIRANYE NA RTV
TANGA IGITECYEREZO