Kigali

‎Kwibuka31: Uko Nyirahonora byamusabye guhindura amazina kugira ngo atsinde ikizamini cya Leta ‎

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/04/2025 11:30
0


Muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nyirahonora Théophila wo mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, yatanze ubuhamya busharira bw'uko yahinduye izina rye Niwemuto akitwa Nyirahonora kugira ngo atsinde ikizamini cya Leta, ubundi akomeze kwiga.



‎Nk'uko tubicyesha Kigali Today, Nyirahonora wavutse mu 1962 yapfushije se mu 1969 amaze gutangira ishuri, nyuma y’itotezwa yakorerwaga agafungwa yitwa icyitso. 

‎‎Nyuma y’urupfu rwa se yize ashyizeho umwete gusa kubera ubuhanga bwe bikababaza bamwe mu barimu bamwigishaga, kuko bari bazi ubwoko bwe ntibifuze ko atsinda.

‎‎Yavuze ko umwarimu wamwigishaga iyo yabahaga imyitozo y'imibare yayitsinda ari umwe, akamukubita yibaza aho ubwenge bw'Abatutsi buva.

‎‎Nyirahonora Théophila yakomeje kwiga ubundi agera mu mwaka wa Gatandatu akora ikizamini cya Leta. Nyuma yo gukora iki cy'izamini, uwari Inspecteur ni we wazanaga amanota y’ibizamini ku ishuri, ubundi ahurira na nyina mu nzira amubwira ko bamutegurira ibyangombwa kuko yatsinze.

‎‎Nyirahonora yaje kujya kuri Komini Mukingo kureba ishuri bamwoherejemo, atungurwa no kwibura kuri lisite, gusa ngo asanga hari aho basibishije ‘blanco’ bandikamo irindi zina bifashishije ikaramu.

‎‎Yasubiye mu rugo arira abwira nyina ko atibonye kuri lisite y’abatsinze, ni bwo bababaye ariko barabyakira asubira gusibira nabwo ntiyatsinda, abenshi bibaza ibiri kumubaho. Haje gufatwa umwanzuro wo guhinduza izina uwari Niwemuto yitwa Nyirahonora.

‎‎Yagize ati: ‟Kubera ko umubyeyi wanjye yashakaga ko niga, yaratekereje ati 'uriya mwana azira ko se azwi', ni bwo bashatse uko bahindura amazina yanjye. Mama yagiye kwinginga ngo bankorere ifishi banyita Nyirahonora utari mwene Mbanzarugo wari uzwi, banyitirira Rutura twari duturanye”.

‎‎Nyuma yo kujya kwiga aho batamuzi, yatsinze ikizamini cya Leta yoherezwa kwiga ku Nyundo muri Lycée Notre Dame d’Afrique, atsinze Tronc Commun akomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ku Kibuye mu ishuri Pédagogique ry’Ababikira.

‎‎Nyirahonora Théophila yavuze ko akimara kurangiza amashuri yisumbuye, kubera ubuhanga yari azwiho yahise abona akazi n’ubwo atagatinzemo, nyuma yo kwakwa ruswa y’igitsina.

‎‎Ati: ‟Nkirangiza amashuri nabonye akazi ahantu habiri, nari nabonye akazi muri Diyosezi ya Nyundo mbona n’akandi ko kwigisha hafi y’iwacu, mpitamo gukorera hafi y’umubyeyi wanjye. Ni bwo haje Inspecteur d’Arrondissement (Umuyobozi w’ifasi) wavukaga hano i Busogo wari wamenye ko natangiye akazi kuri icyo kigo, aza kundeba.

‎‎Inspecteur yarambajije ati 'ni nde waguhaye akazi kuri iki kigo', ndavuga nti ni Inspecteur Scolaire wambwiye ngo nze nigishe. Ati 'sohoka muri iri shuri, nyuma ya saa sita uze mu biro byanjye kandi uze witwaje icyo wumva nkwiriye'”.

‎‎Ibi byatumye ahita ataha ajya kubwira umubyeyi we ibyamubayeho, afata icyemezo cyo kujya ku Nyundo aho yari yabonye akandi kazi.

‎‎Muri 1984 ni bwo Nyirahonora yatangiye akazi muri Diyosezi ya Nyundo aza kuhagirira umugisha ndetse aza koherezwa mu butumwa bw’akazi muri Kameruni mu 1990.

‎‎Agarutse mu Rwanda nibwo yumvise ko umuryango we watangiye guhigwa ndetse Abatutsi bakaba bari gusenyerwa.

‎‎Nyirahonora yavuze ko uko intambara yamaraga iminsi, ari na ko ibibazo ku bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi byakomeraga, aho bagendaga bafunga abantu cyane cyane bahereye ku bize, bafungamo basaza be babiri.

‎‎Ati: "Bafungaga umuntu wese bazi ko afite icyo arusha abandi. Mu kwezi k’Ukuboza 1990 musaza wanjye nakurikiraga baramufunguye, mu kwezi kwa mbere 1991 Inkotanyi zigaba igitero mu Mujyi wa Ruhengeri zifunguye gereza, nibwo abajandarume n’abasirikare bahise baduhindukana, Kinigi bayisanzuramo barica barinigura”.

‎‎Yavuze ko ku ikubitiro hishwe abana babiri ba musaza we bari abasore,  babyara be bari batuye i Busogo, bica mwarimu Sabine, bica mwarimu Gasahani n’abandi.

‎‎Musenyeri Kalibushi wari umukoresha we yamenye ibiri kuba ku muryango we, aho yari ku kazi ku Nyundo amushyira mu modoka bajya muri Komini Mukingo aho Nyirahonora avuka.

‎‎Ubwo uyu mubyeyi yari ku kazi ke ku Nyundo yatewe n’abicanyi bavugaga ko umuryango we ari inyenzi, ari nabwo Musenyeri Kalibushi yamuhungishije amukorera icyangombwa cy’inzira amuha umushoferi amuhungishiriza i Kigali aho yagiye kuba ku muvandimwe we wari utuyeyo ndetse aza guhungisha umubyeyi we n’abavandimwe be bari barokotse ubwicanyi bwo mu 1991-1992 nabo abajyana i Kigali.

‎‎Yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari itangiye mu buryo bweruye, Abatutsi bo gace ka Mukingo bose babishe hakarokoka abantu babiri gusa. ‎‎Yavuze ko we n'umuryango we kuwa 07 Mata 1994 bahungiye muri St Paul, ari naho "Inkotanyi zaturokoreye zo kabyara”.

Nyirahonora yavuze ko byamusabye guhindura amazina kugira ngo atsinde ikizamini cya Leta ‎






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND