Kigali

Kwibuka31: Abakozi ba Tecno bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:10/04/2025 9:03
0


Abakozi ba Tecno bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa uburyo interahamwe zishe urw'agashinyaguro Abatutsi bari bahungiye kuri Eto' Kicurikiro bakabicira ahantu hajugungwaga imyanda.



Kuwa Gatatu, abakozi ba Tecno bari kumwe na Cadette ndetse na Dj Sonia bombi basanzwe ari abambasaderi ba Tecno, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro. Cyabimburiye "Our Past" yateguwe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa barimo Tecno.

Abakozi ba Tecno bagize umwanya wo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uko Abatutsi bahungiye kuri Eto-Kicukiro bazanywe i Nyanza ya Kicukiro.

Aba bakozi bagize umwanya uhagije wo gusobanurirwa amateka ndetse bashyira indabo ahashyinguye Abatutsi barenga 105,600 bashyinguye mu mva enye zigize urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Umukozi wari ushinzwe kubasobanurira amateka y’abashyinguye kuri uru rwibutso, yavuze ko harokokeye Abatutsi bagera ku 100 gusa barokowe n’Inkotanyi nyuma y’uko abandi bari kumwe bari bamaze kwicwa umunsi wose abicanyi bagataha bazi ko bagaruka bukeye kureba ko nta wasigaye agihumeka ngo bamuhuhure.

Ku wa 11 Mata 1994, ingabo zari mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatusti barenga 3,000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro (RP Kicukiro College y’ubu) burira indege basubira iwabo babasigira Interahamwe n’ingabo za Leta zirabica.

Abatutsi bari basigaye, abo bicanyi barabashoreye ngo bajye kubicira ahazwi nka Sonatubes ariko bahabagejeje uwari Meya w’Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse atanga amabwiriza yo kujya kubicira i Nyanza ya Kicukiro kugira ngo abanyamahanga bari bari guhunga basubire iwabo badasanga bari kwicirwa Sonatubes kuko hari inzira ijya ku Kibuga cy’Indege.

Muri urwo rugendo ruva Sonatubes bamwe mu Batutsi bagiye bicwa umugenda bakiri mu nzira kugeza bageze i Nyanza ya Kicukiro bamishwamo amasasu ugerageje gutoroka interahamwe zikamwicisha intwaro gakondo.

Ku wa 12 Mata ni bwo Inkotanyi zahanyuze zigiye ku Irebero zumva imiborogo y’abari bagihumeka zihita zibatabara zirokora abagera ku 100 mbere y’uko abicanyi bagaruka kubahuhura na bo kuko bari bararanye uwo mugambi mubisha.

Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, abakozi ba Tecno bahise berekeza mu gikorwa cya ‘Our Past’ cyarimo urubyiruko rurenga 8,500 hanyuma bakomeza gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo Inkotanyi zatabaye abari mu kaga.



Abakozi ba Tecno bari kumwe na Cadette ndetse na Dj Sonia bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi





Aba-Ambasaderi ba Tecno nabo bahise berekeza mu gikorwa cya 'Our Past'





Tecno yafashije abaje muri 'Our Past' kubona buji z'urumuri rw'icyizere



Abaje muri Our Past bacanye urumuri rw'icyizere batahana umukoro wo kuvuga uko amateka y'u Rwanda ameze no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND