Umushabitsi Kate Bashabe yifatanyije n’AbanyaRwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse atanga ubutumwa bw’ihumure.
Kuva
ku wa 07 Mata 2025, mu Rwanda ndetse no ku Isi hose hatangiye icyumweru cy’icyunamo
ndetse n’iminsi 100 uri rusange yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kate
Bashabe umwe mu bakurikiranwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, yibukije abamukurikirana
ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa
bigendanye n’imitegurire yabo ndetse avuga ko kwirengagiza no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa kidakwiye kwihanganirwa.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kate Bashabe yagize ati “Muri Mata
1994, Abatutsi barenga miliyoni barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye
mu minsi 100. Ntabwo yari intambara y’abasivire byari ihohotera ndengakamere.”
Yakomeje
agira ati “Byari Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe neza ishyirwa mu bikorwa.
Ukuri ni ingenzi, reka tubivuge uko biri. Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
ni igikorwa kibi kandi guceceka ni ukwifatanya n’abakoze Jenoside.”
Kate
Bashabe avuga kandi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukugira ngo abantu bagume mu gahinda
ahubwo ari ukugira ngo 'turinde ejo hazaza' ndetse no kuvuga amateka mabi yaranze
u Rwanda uko ari ndetse gukosora bamwe mu bashaka kugoreka ayo mateka.
Yagize
ati “Ntabwo twibuka kugira ngo tugume mu gahinda ahubwo twibuka kugira ngo
turinde ejo hazaza. Buri gihe jya ukosora abagoreka amateka, musangize inkuru z’abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse munacane urumuri rw’uburwanyi.”
Asoza
ubutumwa bwe agira ati “Ntituzahagarare. Bitari uko ari muri Mata ahubwo iteka
ryose.”
Uyu
munsi kuva saa kumi n’imwe kugera saa tatu, haraza kuba igikorwa cya Our Past,
urugendo rwo kwibuka ruhera Kicukiro kugera ku rwibutso rwa Nyanza ndetse
hakurikireho kuganira n’abiganjemo urubyiruko babasobanurira amateka mabi
yaranze u Rwanda.
Kate Bashabe yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka31
TANGA IGITECYEREZO