Kigali

Yarokotse Jenoside, ahinduka Umucunguzi w’Abana binyuze muri Tennis : Inkuru itangaje ya Umulisa Joselyne

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:8/04/2025 20:43
0


Mu myaka 31 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye aho yasize u Rwanda rwuzuye imiborogo, ibikomere, n’amateka mabi atazibagirana. Nyamara, kuri bamwe, ayo mateka yabaye isoko yo kongera kubaho, guhindura icyerekezo cy’ubuzima no guharanira gutanga ibyiringiro ku bandi. Joseline Umulisa ni umwe muri abo Banyarwanda.



Uy mubyeyi w’imyaka 39 ukomoka mu Karere ka Kirehe yarokotse Jenoside afite imyaka 8. Ubu ni umuyobozi wa Tennis Recovery and Children Foundation (TRCF), umuryango wafashije abana barenga 1,500 kwiyubaka binyuze muri siporo ya Tennis.

Mu buhamya yatanze, Umulisa yibuka uko ubuzima bwahindutse mu buryo butunguranye tariki ya 7 Mata 1994. Avuga ko ababyeyi be bari baratangiye gutotezwa mbere y’uko Jenoside itangira, bazizwa ko bafite abavandimwe bari mu Nkotanyi.

Akomeza agira ati “Bajyaga baza mu rugo rwacu, bakabwira abavandimwe banjye ko ba marume bacu batugemurira imbunda, ngo igihe nikigera tuzabica,” 

Yabonye nyina yiroha mu Kagera, naho mukuru aratemwa aba arimo arohwa. Umulisa we yahisemo guhungira mu bwato bw’Umutanzaniya bwari hafi, abasha guhungira muri Tanzania.

Ageze muri Tanzania, yasubiye mu buzima butoroshye. Yagiye ahura n’akarengane no gushidikanywaho, aho umwe mu baturage yigeze kumubwira amagambo yamukanguye: yagize ati“Yambajije ati: Ese hariya uba ni kwa nde?’ ndamusubiza nti, ni mu rugo  undi ati ‘Ubwo se baba ari ababyeyi bawe bakaba bashaka  kukwica?’ Aho niho nahise numva ngomba kuhava."

Yatangiye urugendo rw’amaguru rw'ibilometero 18 mu ishyamba, amaguru ye aza gutoboka kugeza atangiye kuva amaraso.

Ku bw’amahirwe, yaje gufashwa n’abagabo babiri bamujyanye mu nkambi ya Benako, nyuma yimurirwa mu  ya Burigi aho yaje guhura n’abakobwa b'iwabo  bamwitaho.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Joseline yashimiye Leta y’u Rwanda n’Inkotanyi zamufashije kongera kwiga no kubona ubuzima bushya. Yagerageje Basketball na Volleyball, ariko ikibazo cy’umugongo cyatumye ahagarika uyu mukino.

Ni bwo yahise yinjira muri Tennis, nk’imyitozo igamije kumererwa neza. Ariko uko yagiye abikora kenshi, byahindutse nk’umuti w’ubuzima: bifasha mu gukira ihungabana, kwigirira icyizere no kongera kugira intego.

Mu 2018, Umulisa yashinze Tennis Recovery and Children Foundation (TRCF), ifasha abana mu byiciro bitandukanye. Uyu muryango ubarizwa mu karere ka Kicukiro, umaze gufasha abana barenga 1,500. Abo bana bahabwa amahugurwa ya Tennis, uburezi, ndetse no kwigishwa indangagaciro z’ubumuntu.

Yagize ati“Siporo ni umuti w’ubuzima. Yatumye ngira icyerekezo, ngira umuryango, ngira amafaranga ndetse nkira indwara. Nifuza ko abana benshi babona amahirwe nk'ayo nagize,” 

Joseline avuga ko nubwo yababajwe n’abamwiciye umuryango, atigeze aba umuntu wuzuye inzika. Ahubwo yabonye ubutabera ubwo uwishe nyina na mukuru we yakatirwaga igihano cya burundu.

Ati“Ubutabera ni ingenzi, ariko imbabazi zitangwa n’umutima ni bwo buryo bwo guca burundu Jenoside. Abantu ntibakwiye gufata ubuhamya bwacu nk’aho ari filime. Ni ukuri kutababariwe," nk'uko yabitangarije RBA

Ubutumwa bwe ku rubyiruko

Joseline asaba urubyiruko kwigira ku mateka, rukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, rugaharanira kubaka ejo hazaza heza. Asaba kandi abakoze Jenoside kwemera icyaha no gusaba imbabazi batabitewe n’igitutu, ahubwo babikuye ku mutima.

Umulisa Joselyne ufatwa nka Numero ya mbere muri Tennis mu Rwanda

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND