Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yemereye Ikipe ya APR n’iya Police Women Volleyball Club zihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere ya buri mukino zizajya zikina.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025 ni bwo Abanyarwanda n'inshuti zabo batangiye icyumweru cy'Icyunamo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki Cyumweru cyatangiye mu gihe ikipe ya APR na Police WVC ziri mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore riri kubera i Abuja muri Nigeria kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 14 Mata 2025.
Kuri buri mukino aya makipe azajya akina azajya abanza gufata umunota wo Kwibuka inzirakarengane z'Abatutsi zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zizira uko zavutse.
Aya makipe yombi yageze muri 1/8 nyuma y'uko APR WVC yasoje mu itsinda A iri ku mwanya wa 2 mu gihe Police WVC yo yasoje iri ku mwanya wa 3 mu itsinda D.
Muri iyi mikino ya 1/8 izatangira gukinwa ku munsi w'ejo, APR WVC izacakirana na La Loi VC yabaye iya 3 mu itsinda C naho Police WVC izakine na Prisons yo muri Kenya yabaye iya kabiri mu Itsinda B.
APR WVC izafata umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu irushanwa irimo muri Nigeria
Police WVC izafata umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu irushanwa irimo muri Nigeria
TANGA IGITECYEREZO