Mu gihe mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwifatanyije n’abandi bose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubutumwa
bwa Skol Limited Rwanda bwashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025
buravuga ngo "Uyu munsi, turibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994. Muri iki gihe dutangiye, turi kumwe n’Igihugu, twiyemeje gukomeza
kubaka ubumwe, gukomera ku ndangagaciro no kubaka ejo hazaza hashingiye ku bumwe
n’amahoro."
Uruganda
rwa Skol Brewry Limited rusanzwe rwifatanya n’AbanyaRwanda mu bikorwa byose haba
ibyo kubaka Igihugu ndetse no kwibuka dore ko umwaka ushize ku wa 11 Mata,
abakozi b’uru ruganda basuye urwibutso rwa Kigali basobanurirwa amateka
ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.
Ni
ubutumwa busohotse nyuma y’uko Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano
Mboneragihugu, MINUBUMWE, yibukije Isi yose ko "Kuva ku wa 7 Mata 2025, u
Rwanda n’isi yose, turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.
Turazirikana
amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu,
ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyo igaragariramo byose. "
Mu
Cyumweru cyo #Kwibuka31 cyatangiye kuri uyu wa 07 Mata 2025 kugera ku wa 13
Mata 2025, hateganyijwemo ibikorwa byinshi byo kuzirikana no guha icyubahiro
abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku
rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside
rwa Kigali ari na ho umuhango wo Kwibuka wabereye ku rwego rw’Igihugu.
Hateganyijwe
Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” irahagurukira ku Nteko Ishinga
Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera "Umugoroba w'Ikiriyo".
Muri
iki cyumweru cy’Icyunamo hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye mu gihugu.
Tariki
10 Mata 2025: Hateganijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo
n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Hateganyijwe n’ibihuza urubyiruko, n’ibindi
byiciro.
Ku
rwego rw'Umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku tariki ya 7 Mata 2025, nta
bindi biganiro biteganyijwe.
Tariki
ya 11 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu
Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugoroba wo Kwibuka
uzabera ku Rwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro.
Ibikorwa
by'ubucuruzi, siporo z'abantu ku giti cyabo, imyitozo y'amakipe, indi mirimo
itunze abantu n'ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu Cyumweru cy'Icyunamo.
Mu
Cyumweru cy’Icyunamo, ibendera ry’Igihugu rirurururutswa rigezwe hagati.
Tariki
13 Mata 2025 ni bwo hazasozwa Icyumweru cy'Icyunamo. Ku rwego rw'Igihugu, iki
gikorwa kizabera ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitike bishwe
bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.
Mu
Turere, bazakora ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe. Nta gikorwa cyihariye
cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo giteganyijwe ku rwego rw'Akarere.
TANGA IGITECYEREZO