Kigali

Skol yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/04/2025 8:40
0


Mu gihe mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwifatanyije n’abandi bose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ubutumwa bwa Skol Limited Rwanda bwashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025 buravuga ngo "Uyu munsi, turibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gihe dutangiye, turi kumwe n’Igihugu, twiyemeje gukomeza kubaka ubumwe, gukomera ku ndangagaciro no kubaka ejo hazaza hashingiye ku bumwe n’amahoro."

Uruganda rwa Skol Brewry Limited rusanzwe rwifatanya n’AbanyaRwanda mu bikorwa byose haba ibyo kubaka Igihugu ndetse no kwibuka dore ko umwaka ushize ku wa 11 Mata, abakozi b’uru ruganda basuye urwibutso rwa Kigali basobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Ni ubutumwa busohotse nyuma y’uko Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yibukije Isi yose ko "Kuva ku wa 7 Mata 2025, u Rwanda n’isi yose, turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.

Turazirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyo igaragariramo byose. "

Mu Cyumweru cyo #Kwibuka31 cyatangiye kuri uyu wa 07 Mata 2025 kugera ku wa 13 Mata 2025, hateganyijwemo ibikorwa byinshi byo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho umuhango wo Kwibuka wabereye ku rwego rw’Igihugu.

Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” irahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera "Umugoroba w'Ikiriyo".

Muri iki cyumweru cy’Icyunamo hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

Tariki 10 Mata 2025: Hateganijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Hateganyijwe n’ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.

Ku rwego rw'Umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku tariki ya 7 Mata 2025, nta bindi biganiro biteganyijwe.

Tariki ya 11 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro.

Ibikorwa by'ubucuruzi, siporo z'abantu ku giti cyabo, imyitozo y'amakipe, indi mirimo itunze abantu n'ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu Cyumweru cy'Icyunamo.

Mu Cyumweru cy’Icyunamo, ibendera ry’Igihugu rirurururutswa rigezwe hagati.

Tariki 13 Mata 2025 ni bwo hazasozwa Icyumweru cy'Icyunamo. Ku rwego rw'Igihugu, iki gikorwa kizabera ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitike bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

Mu Turere, bazakora ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe. Nta gikorwa cyihariye cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo giteganyijwe ku rwego rw'Akarere.


Skol Brewry Rwanda yifatanyije n'abanyarwanda bose muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND