Mu bigo byinshi bikorera muri Afurika no hirya no hino ku isi, hari abayobozi bagamije kugumana ububasha n’ijambo rikomeye ku bakozi babo.
Ibi babigeraho binyuze mu kuyobya no kubima amakuru akenewe kugira ngo babe abantu b’inyuma, badashobora kwifatira ibyemezo cyangwa gutera imbere batabanje gusaba. Abayobozi nk’aba baba bafite ubwoba bw’uko abakozi bamenye byinshi, bakabacaho cyangwa bakabasimbura.
Ubushakashatsi n’ibiganiro byinshi byagiye bugaragaza ko abayobozi nk’aba baba bafite intego yo kubuza abandi kwigira. Ntibifuza ko ugera ku rwego rwo kubyaza ubumenyi igitekerezo, ahubwo bashaka ko uguma usaba, utinya, kandi uhora uteze amatwi itegeko.
Iyo ukoze ibintu neza ariko utarabimenya uko byakozwe, uba ushoboye ariko udafite ubwisanzure. Ibyo ni byo bikomeza ubutegetsi bushingiye ku guhisha no kugumya amakuru.
Nk’uko byatangajwe na BBC Africa ivuga ko bamwe mu bakoresha mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere baba bashaka kugumisha abakozi babo mu bwigunge kugira ngo babone uko babagenzura no kubagumisha hasi.
Batanga inshingano ariko ntibatanga amahirwe yo kwiyungura. Iyo hari amahugurwa cyangwa amahirwe yo kujya mu nama, babihisha cyangwa bakayajyana n’abari hejuru gusa.
Ibi ariko ntibikwiye gutuma umukozi acika intege. Iyo utahawe amakuru, ushobora kuyashaka ubwawe. Isi y’iki gihe igufasha kwiyungura ukoresheje ikoranabuhanga.
YouTube, LinkedIn Learning, Coursera, n’izindi mbuga zisanzwe zitanga ubumenyi bw’isi yose ku buntu cyangwa ku giciro gito. Ushobora no kuganira n’abantu bafite ubumenyi runaka, ukabigira inshuti cyangwa abajyanama.
Kandi ntibigarukira gusa ku kwiga. Ni ngombwa kugira umuco wo kubika ibyo wize, ukabyandikaho, ukabivugaho, ukabisangiza abandi. Uko ubikora kose, uba wiyubakira izina n’ijambo. Uba ugiye mbere y’abandi, kandi ibyo ni byo bikurinda kuguma mu mwijima w’amakuru yahishwe.
Kuba mu kazi aho utahawe amakuru biragoye, ariko ntabwo ari iherezo. Ushobora kwiyubaka mu ibanga, ugatera imbere bucece kugeza ubwo utagikeneye guhora usaba. Impinduka zituruka ku kwiyigira, ku gushaka, no ku kwanga guhora ucungirije ku bandi.
Ubumenyi ni uburenganzira. Nta muyobozi ugomba kubuguhisha, kandi nta muntu ugomba kukubuza kubushaka.
TANGA IGITECYEREZO