Mu mwaka wa 1518, mu mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa, hateye icyorezo cy’amayobera cyiswe "Dancing Plague" cyangwa "Icyorezo cyo Kubyina." Icyo cyorezo cyamaze amezi abiri, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, gihitana ubuzima bwa benshi ndetse kigatera impagarara zidasanzwe.
Byatangiye ubwo umugore witwaga Fraud Troffea yatangiraga kubyina mu muhanda nta mpamvu izwi, akabyina ubudahagarara. Igitangaje ni uko nubwo yari ananiwe, yakomeje kubyina ndetse nyuma y’icyumweru, abantu basaga 30 bari bamaze kumwiyungaho. Mu kwezi kwa munani, umubare w’abari banduye iki cyorezo wari umaze kurenga 400.
Abantu barwanaga no kubyina batagishoboye guhagarara, barahagamaga, baraboroga ndetse bamwe batangira kwitura hasi kubera umunaniro ukabije, inzara n’inyota. Hari abavunitse, abandi barwara indwara z’umutima, ndetse byavuzwe ko abantu bagera kuri 15 bapfaga buri munsi.
Kubera ko nta muntu wari usobanukiwe icyo cyateye icyo cyorezo, abayobozi bafashe umwanzuro wo kubajyana mu misozi bagasengerwa kugira ngo babavure. Ibi byatumye mu Burayi hatangwa itegeko ryo guca umuziki n’ibikoresho byose bitanga injyana, mu rwego rwo gukumira ko icyorezo cyakomeza gukwira henshi.
Nk'uko byatangajwe na BBC History Extra, iki cyorezo cyateje urujijo cyane mu bashakashatsi, bamwe bagakeka ko cyaba cyaratewe n’imihangayiko y’igihe icyo gihugu cyarimo. Hari impamvu zitandukanye zatanzwe ku cyaba cyarateye icyorezo cyo kubyina.
Umwanditsi w’Umunyamerika, John Warren, yavuze ko ibi bishobora kuba byaratewe na stress cyangwa imihangayiko. Hari n’abatekerezaga ko ari igihano cya Mutagatifu Vitus wari uhannye abantu ibyaha byabo.
Abahanga mu buvuzi bo muri iki gihe bavuga ko bishobora kuba byaratewe n’ikiribwa cyanduye. Icyo gihe, mu Burayi, abantu bariraga imigati yakozwe mu ngano zishobora kuba zaranduye n’udukoko twitwa Claviceps purpurea, dukora uburozi burimo ibinyabutabire bita alkaloids. I
bi binyabutabire, biboneka no muri nicotine, caffeine, na morphine, bizwiho kugira ingaruka ku bwonko bwa muntu. Birashoboka ko abantu bariye iyo migati igaragaramo ubwo burozi, bikayobya imitekerereze yabo bigatuma batangira kubyina nta mpamvu.
Icyorezo cyo kubyina cya 1518 ni kimwe mu byorezo by’amayobera byabayeho ku Isi, ndetse n’uyu munsi kiracyatera urujijo ku bashakashatsi. Nubwo byashize, cyasigiye isi isomo rikomeye ku bijyanye n’ingaruka z’ibiribwa ku buzima bwo mu mutwe n’uburyo imihangayiko ishobora kugira uruhare mu kwibasira abantu benshi icyarimwe.
TANGA IGITECYEREZO