RURA
Kigali

Frankruds yasangije abantu urukundo rw'Imana binyuze mu ndirimbo nshya 'Himbaza' - VIDEO

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:31/03/2025 11:47
0


Nta kintu gishimisha nk'uko kumenya ko wagiriwe imbabazi n'urukundo rudasanzwe. Frankruds aributsa ko urukundo rw’Imana rukiza, rukarema icyizere mu bantu, rukabahindurira ubuzima, kandi rukabaha impamvu yo gushima iteka.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Frank Rudasingwa uzwi nka Frankruds, yatangaje ko indirimbo ye nshya yise ‘Himbaza’ ishingiye ku rukundo rw’Imana rutagereranywa nk’uko rugaragara muri Zaburi 103. 

Ni indirimbo yahereye ku magambo ari muri icyo gice cya Bibiliya aho umwanditsi agaragaza ineza n’imbabazi z’Imana, zigaragazwa n’uko Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo aducungure.

Frankruds avuga ko yasanze urukundo rw’Imana rudafite akagero, ndetse ko rwamugezeho rukamukiza. Yagize ati: “Narwaye indwara zikomeye, ariko narakijijwe, kandi si iby’umubiri gusa, ahubwo n’imitima ihungabanye ikira biciye muri urwo rukundo.” 

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye ifite intego yo gufasha abantu bose gusobanukirwa no kwemera urukundo rw’Imana, barushimira ko rwabahaye agakiza n’ubugingo buhoraho.

Ati: “Niba Bibiliya ivuga ko icyaha cyazanye urupfu, ni uko twese twari twarapfuye mu buryo bw’umwuka. Ariko Imana Data yatanze Umwana wayo w’ikinege kugira ngo tubeho, ibyo ni byo Zaburi 103 itubwira. Iyo ndirimbo ni ishimwe mfite mu mutima, kuko natekereje aho nari ndi n’aho Imana yankuye.”

Yatangaje ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko urukundo rw’Imana ari inkomezi kandi rukiza byose. Yongeraho ko icyifuzo cye ari uko abantu bazayumva bagasobanukirwa neza iryo banga, bakagirira icyizere Imana no kuyishimira ibyo yabakoreye. 

Ati: “Nifuje ko abanty b’ Imana baterana, bakaririmba urukundo rwayo mu buryo bwagutse. Sinzi igihe bizaba, ariko nizeye ko bizashoboka kuko Imana ni yo ibyemeza.”

Uyu muhanzi yagarutse ku buryo abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bagira igice cyihariye cy’inganzo, kuko indirimbo zabo zishingiye ku kubana n’Imana no kumva ijwi ryayo.

Ati: “Iyo usomye Ijambo ry’Imana, iyo usenga, hari ubwo Imana ikwereka ibintu byagutse kurusha uko ubitekereza. Ingano yanjye ni iyo gushima Imana, kuyihimbaza, no kwigisha urukundo rwayo. Ndifuza gukomeza kwamamaza Inkuru Nziza biciye mu ndirimbo ndetse n’ahandi hose bishoboka.”

Frankruds yasabye abakunzi b’umuziki we ndetse n’abandi bose gukomeza kumva no gukunda iyi ndirimbo ye, bakayizirikana ndetse bakayisengera kugira ngo igere kure, abantu benshi barusheho kugirirwa neza n’ijambo ry’Imana. 

Ati: “Ndifuza kubona abantu buzuzwa ishimwe ku mirimo Imana yabakoreye. Iyo wibutse ineza yayo, nta kindi gisubizo usigarana uretse kuyihimbaza.”

Frankruds ni umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, atuye i Kicukiro mu Kagarama, akaba asengera muri New Life Bible Church. Indirimbo ye ya mbere yise ‘Ntakikunanira’ iri kuri YouTube ku muyoboro we Frankruds Official. 

Kugeza ubu ntarabasha gukora ibitaramo, ariko ateganya ko mu gihe gikwiye, Imana izamuyobora mu nzira nziza zo kwamamaza urukundo rwayo mu buryo burenze indirimbo gusa.

  

Frankruds yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Himbaza"

REBA INDIRIMBO NSHYA "HIMBAZA" YA FRANKRUDS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND