RURA
Kigali

NBA: Boston Celtics na Oklahoma City Thunder bakomeje kwitwara neza, Lakers bongera kwizera Playoffs

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/03/2025 10:57
0


Boston Celtics na Oklahoma City Thunder bakomeje kwerekana ubudahangarwa mu mikino ya NBA, mu gihe Los Angeles Lakers yisubije icyizere nyuma yo gutsinda Memphis Grizzlies.



Jayson Tatum yafashije Boston Celtics gutsinda San Antonio Spurs amanota 121-111, atsinda amanota 29, atanga imipira 8 ivamo andi manota, ndetse anakora rebound 10. Iyi ntsinzi ya munani yikurikiranya yashyize Celtics mu mwanya mwiza wo kwinjira mu mikino ya playoffs.

Ku rundi ruhande, Oklahoma City Thunder yatsinze Indiana Pacers amanota 132-111, biyifasha gukomeza kuyobora Western Conference. Shai Gilgeous-Alexander, uri mu bahatanira igihembo cya MVP, yatsinze amanota 33, atanga imipira 8, na 7. Thunder imaze gutsinda imikino icyenda yikurikiranya.

Nyuma yo gutsindwa na Chicago Bulls, Los Angeles Lakers yisubije icyizere itsinda Memphis Grizzlies amanota 134-127. Austin Reaves yayoboye Lakers n’amanota 31, anatanga imipira 8 ivamo andi manota.

Memphis yari yayoboye umukino mu gace ka kane, ariko Luka Doncic yatsinze amanota 29, atanga imipira 9 ivamo andi manota, harimo no-look pass yatanze kuri LeBron James watsinze dunk. LeBron James nawe yatsinze amanota 25, atanga imipira 8, na rebpund 6.

Ikipe ya Dallas Mavericks yatsinze Chicago Bulls amanota 120-119, yisuganya mu rugamba rwo kubona umwanya muri Play-in tournament. Klay Thompson yatsinze amanota 20, P.J. Washington atsinda 19, naho Anthony Davis atsinda 18.

Sacramento Kings yo yahuye n’akaga itsindwa na Orlando Magic amanota 121-91. Paolo Banche yatsindiye Magic amanota 24.

Miami Heat yatsinze Philadelphia 76ers amanota 118-95, itsinda umukino wa kane yikurikiranya. Tyler Herro yatsinze amanota 30, atsinda imipira 4 muri 5 yatereye hanze ya three-point line.

Iyi mikino yashyize igitutu ku makipe ahatanira imyanya ya playoffs, aho Celtics na Thunder bigaragara nk’aho bidashobora gusubira inyuma, mu gihe Lakers na Mavericks bakomeje guhatanira kuzahura umwaka wabo wa shampiyona.

 

Los Angeles Lakers bongeye kugira icyizere cyo gukina NBA Playoffs

Miami Heat yatsinze Philadelphia muri NBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND