RURA
Kigali

Lionel Messi yatsinze igitego mu kugaruka kwe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/03/2025 10:46
0


Lionel Messi yongeye gukinira Inter Miami nyuma yo gukira imvune, atsinda igitego nyuma y’iminota ibiri yinjiye mu kibuga, agafasha ikipe ye gutsinda Philadelphia Union ibitego 2-.1.



Messi yari amaze iminsi adakina kubera imvune yagize ku mukino wa shampiyona ya Major League Soccer (MLS) wa tariki 16 Werurwe, aho Inter Miami yatsinze Atlanta United ibitego 2-1. Iyi mvune yatumye atabasha gukinira Argentina mu mikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi.

Ku mukino wa Philadelphia, Inter Miami yafunguye amazamu ku munota wa 23, ubwo Robert Taylor yatsindaga igitego nyuma yo guhabwa umupira na Benjamin Cremaschi, wari watanze umupira mwiza nyuma y’ubuhanga bwa Jordi Alba.

Messi yinjijwe mu kibuga ku munota wa 55, maze nyuma y’iminota ibiri atsinda igitego gikomeye ku mupira yahawe na Luis Suárez. Yatsinze akoresheje ishoti ryo n’ukuguru kw’iburyo, umupira ujya mu nguni y’inyuma. Philadelphia yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 80 binyuze kuri Daniel Gazdag.

Miami ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, kuko kugeza ubu itaratsindwa, ikaba iri ku mwanya wa mbere muri Eastern Conference n’amanota 13 mu mikino itanu. Umutoza Javier Mascherano yavuze ko bahisemo kudatangirana na Messi kugira ngo bamurinde imvune.

Umukino we wa mbere avuye mu mvune Lionel Messi yatsinze igitego






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND