Amakompanyi y'abashoye muri robot yo muri Amerika arimo Tesla, Boston Dynamics na Agility Robotics, arasaba ko hashyirwaho ingamba z'igihugu zirimo ikigo cy'igihugu kizafasha guteza imbere inganda za robot mu gihe igihugu cy'u Bushinwa gikomeje gushyira imbere iterambere rya robot.
Abahagarariye aya makampani – arimo na Jeff Cardenas, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukora robots, Apptronik, i Austin, Texas – bakoranye inama n'abadepite muri Kongere y'Amerika ku wa gatatu, bagaragaza ibikoresho byabo kandi basaba ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatanya n'ubushobozi bw'ikoranabuhanga kugira ngo zirushanwe mu rugamba mpuzamahanga rwo gukora robot izaba ifite ubushobozi bwo gukora neza.
Cardenas, avuga ko igikorwa cya General Motors cyo gushyira mu bikorwa roboti ya mbere mu ruganda muri 1961 ari intambwe ikomeye y'Amerika. Ariko, ngo Amerika yatanze umwanya mu ruganda rwa robot ku Buyapani, igihugu kimaze igihe gihangana kikaba kiri mu byembere gikomeye muri iri koranabuhanga ku Isi nkuko tubikesha Fortune.com.
Mu rugamba rukurikira, ruzashingira ku bwenge bw'ubukorano Cardenas ati: “byose bizaba ari ibyo kurushanwa ku rwego rw'isi ntekereza ko Amerika ifite amahirwe menshi yo gutsinda kuko iri imbere muri AI, kandi ikora robots zimwe mu zambere ku isi. Ariko dukeneye ingamba z'igihugu kugira ngo dukomeze gukora neza kandi duhangane n'abandi.”
Ishyirahamwe ry'ubukorikori bwo mu rwego rwo hejuru ryavuze ko ingamba nk'izi z'igihugu zizafasha amakampani y'Amerika kongera umusaruro no guteza imbere robot, izaba ari "igaragaza bwenge bwa AI." Iri shyirahamwe ryagaragaje ko ibihugu nk'Ubushinwa bifite gahunda zikomeye mu rwego rw'ubushakashatsi na robot.
TANGA IGITECYEREZO