Yampano yatangaje ko n’ubwo yavuze ko atazi Bruce Melodie, n’ubu ahumiriza ntamubone kuko n’ubundi atamuzi batari bahura amaso ku maso.
Mu
minsi yashize, ni bwo Yampano yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko atazi
umuhanzi Bruce Melodie abantu bamutera imijugujugu bavuga ko ari ugusuzugura
umuhanzi nka Bruce Melodie.
Nyuma
y’aho, Yampano yagiye asobanura mu buryo butandukanye icyo yashakaga
kumvikanisha mu mvugo ye y’uko atazi Bruce Melodie avuga ko batari bahura amaso
ku maso.
Mu
kiganiro aheruka kugirana na InyaRwanda TV, Yampano yatangaje ko no kugeza
magingo aya, ahumiriza ariko ntabone Bruce Melodie.
Yagize
ati “Jyewe numvikanishaga ko tutari twahura ngo menye Melodie ku buryo
nahumiriza nkamubona. Ubu ndi guhumiriza ariko simubone… iyo shusho ntayo mfite
mu mboni y’amaso yange.”
Yampano
yakomeje avuga kandi ko nta gihango afitanye na Bruce Melodie ku buryo yaba
amuzi asobanura ko n’iyo umuntu asuhuje undi mu ntoki, baba bahanye igihango.
Ati “Nta n’igihango dufitanye. Buriya iyo umuntu asuhuje undi, bagakorana mu ntoki, ni igihango baba bagiranye. Icyo gihango nta gihari niho nahereye mvuga ko ntamuzi.”
Avuga ku bamushinja gusuzugura Bruce Melodie, Yampano yavuze ko nta mpamvu n’imwe
afite yo gusuzugura Bruce Melodie kuko ari umuhanzi mukuru kandi ufite ibyo azi
kuruta uko ibyo we azi.
Ati
“Melodie mugomba icyubahiro uko byagenda kose n’iyo we ubwe yaba yansuzuguye.
Nk’umuntu umaze imyaka 15 mu mwuga, afite ubunararibonye ntazi, afite ibintu
byinshi ntazi.”
Bruce
Melodie nawe aherutse kumvikana avuga ko Yampano bakwiye kumureka kuko ibyo
yavuze byose atabifata nk’agasuzuguro nk’uko benshi mu bafana be babitwereraga
imvugo y’agasuzuguro.
Yampano yatangaje ko n'ubu ari guhumiriza ntabone Bruce Melodie
Bruce Melodie asanga kuba Yampano yaravuze ko atamuzi, nta kibazo gikomeye kirimo
Reba ikiganiro Yampano yagiranye na Inyarwanda TV
TANGA IGITECYEREZO