RFL
Kigali

World Cup: Amakipe yo muri Afurika yabukereye ku gushaka itike y'Igikombe cy'Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/11/2023 10:16
0


Imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, muri Afurika iratangira kuri uyu wa 15 Ugushyingo. Zimwe mu mpinduka zizaba ni uko umugabane wa Afurika uzaba uhagarariwe n'ibihugu icyenda mu gihe byahoze ari bitanu.



Mu gikombe cy'Isi cyabereye muri Quatar, ibihugu bitanu nibyo byari hihagarariye Afurika  ndetse na Morocco yavuyeyo yanditse amateka, yo kuba aricyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika  kigeze muri kimwe cya Kabiri mu gikombe cy'Isi.

Amakipe azakina igikombe cy'Isi cya 2026, yavuye kuri 32, aba 48. Ibi nibyo byahaye Afurika amahirwe yo kuzaba ifitemo amakipe icyenda.

Ikipe y'igihugu Amavubi, ifite umusozi wo kuzamuka, kuko kugira ngo izabone itike yo kujya mu gikombe cy'Isi irasabwa kuzaba iya mbere mu itsinda ririmo Afurika  y'Epfo na Nigeria, tutirengagije Benin, Lesotho na Zimbabwe.

Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda ruraza gucakirana na Zimbabwe kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wa mbere w'amajonjora y'igikombe cy'Isi.

Amakipe yose yo muri Afurika  azaba acakiranira mu matsinda akurikira

Itsinda A: Egypt, Burkina Faso, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Ethiopia, Djibouti

Itsinda B: Senegal, DR Congo, Mauritania, Togo, Sudan, South Sudan

Itsinda C: Nigeria, South Africa, Benin, Zimbabwe, Rwanda, Lesotho

Itsinda D: Cameroon, Cape Verde, Angola, Libya, Eswatini, Mauritius

Itsinda E: Morocco, Zambia, Congo, Tanzania, Niger (Eritrea withdrew on 10 November)

Itsinda F: Ivory Coast, Gabon, Kenya, The Gambia, Burundi, Seychelles

Itsinda G: Algeria, Guinea, Uganda, Mozambique, Botswana, Somalia

Itsinda H: Tunisia, Equatorial Guinea, Namibia, Malawi, Liberia, Sao Tome and Principe

Itsinda I: Mali, Ghana, Madagascar, Central African Republic, Comoros, Chad

Imikino ibiri ya mbere, buri gihugu kizayikina hagati y'itariki 15 na 21 Ugushyingo. Umukino wa Gatatu n'uwa Kane, yo izakinwa muri Kanama 2024.

Amakipe azaba aya mbere muri aya matsinda, bidasubirwaho niyo azaba abonye amatike yo kuzakina igikombe cy'Isi cya 2026, kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uko amakipe azacakirana mu mikino ya mbere y'amajonjora y'igikombe cy'Isi 


Ku wa Gatatu ku itariki 15 Ugushyingo 

15:00 Rwanda vs. Zimbabwe (Itsinda C)

15:00 Equatorial Guinea vs. Namibia (Itsinda H)

18:00 Congo DR vs. Mauritania (Itsinda B)

21:00 Ethiopia vs. Sierra Leone (Itsinda A)

Ku wa Kane Ku italiki 16 Ugushyingo 

15:00 Burundi vs. Gambia (itsinda F)

15:00 Botswana vs. Mozambique (itsinda G)

18:00 Egypt vs. Djibouti (itsinda A)

18:00 Sudan vs. Togo (itsinda B)

18:00 Nigeria vs. Lesotho (itsinda C)

18:00 Gabon vs. Kenya (itsinda F)

18:00 Algeria vs. Somalia (itsinda G)

21:00 Cabo Verde vs. Angola (itsinda D)

21:00 Morocco vs. Eritrea (itsinda E)

Ku wa Gatanu ku itariki 17 Ugushyingo 

15:00 Eswatini vs. Libya (itsinda D)

15:00 Guinea vs. Uganda (itsinda G)

15:00 Comoros vs. Central African Republic (itsinda I)

18:00 Zambia vs. Congo (itsinda E)

18:00 Liberia vs. Malawi (itsinda H)

18:00 Ghana vs. Madagascar (itsinda I)

21:00 Burkina Faso vs. Guineavs.Bissau (itsinda A)

21:00 Cameroon vs. Mauritius (itsinda D)

21:00 Côte d'Ivoire vs. Seychelles (itsinda F)

21:00 Tunisia vs. São Tomé e Príncipe (itsinda H)

21:00 Mali vs. Chad (itsinda I)

Ku wa Gatandatu ku itariki 18 Ugushyingo 

15:00 South Africa vs. Benin (itsinda C)

18:00 Niger vs. Tanzania (itsinda E)

21:00 Senegal vs. South Sudan (itsinda B)


Ku ikubitiro Amavubi y' Rwanda arakina na Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu


Mu gikombe cy'Isi cyabereye muri Quatar, ikipe y'igihugu ya Morocco, yagarukiye muri kimwe cya Kabiri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND