RURA
Kigali

Jay C na Green P basoje Album ‘Gen-Z’, nyuma y’imyaka 12 bateganya gukorana- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2025 19:16
0


Umuraperi Muhire Jean Claude wamenyekanye nka Jay C yatangaje ko we na Elia Rukundo wamenye nka Green P bamaze gusoza Album nshya y’indirimbo zirenga 10, ndetse bari gutegura uburyo bwo kuyisohora ku mugaragaro. Iyi Album bayise ‘Gen-Z’, izaba ishimangira igihango cy’ubushuti bwabo ndetse n’urugendo rwabo rwa muzika.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jay C yagarutse ku rugendo rwe na Green P, avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 bari bafite gahunda yo gukorana indirimbo ariko ntibyakunda. 

Aragira ati “Icyo gihe ntawundi muraperi wari warakoze Album, cyeretse ahari Riderman. Green P ni inshuti yanjye, niwe muntu dufitanye indirimbo nyinshi izi turi gukora zitarasohoka, we na Bruce Melodie nibo bantu dufitanye indirimbo nyinshi. Twari twapanze gusohora imiziki myinshi turi kumwe icyo gihe, ariko umuntu warimo uyidukorera yitwaga Ray P yahise agenda.”

Icyo gihe, Producer Ray P, wari kugira uruhare muri iyo ndirimbo, yahise yimukira muri Kenya, bituma uwo mushinga upfa. Nyuma y’imyaka 22, aba baraperi bongeye guhurira mu muziki, none bamaze gutunganya Album yabo nshya.

Ati “Kuri Album twarishimye, turinenga, tuvugisha ukuri, ni ibyo ng’ibyo. Nyine Album yacu yitwa ‘Gen-Z’, ni uburyo urubyiruko tubayeho, mbese ni imibereho y’urubyiruko muri rusange. Kugeza ubu navuga ko aba Producer twakoranyeho barimo Rush, Trackslayer, Kush Beat, Nganji n’abandi.”

Jay C ni umuraperi w’umunyarwanda umaze igihe kinini mu muziki. Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya za 2010, ubwo yashyiraga hanze indirimbo zakunzwe nka “Isengesho”, “Nicyo Nabonye”, n’izindi.

Azwiho ubuhanga mu mirapire ye, aho akunda gukoresha amagambo afatiye ku buzima busanzwe, urukundo, ndetse n’ibibazo byugarije urubyiruko.

Jay C yanakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, ndetse kuri ubu ari kwitegura gusohora iyi Album nshya ari kumwe na Green P.

Green P ni umuraperi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura Hip Hop nyarwanda. Yamenyekanye cyane nk’umwe mu banyamuryango ba Tuff Gang, itsinda ryagize uruhare mu gutuma injyana ya Hip Hop imenyekana cyane mu Rwanda.

Mu gihe cy’imyaka irenga 15, Green P yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe nka “Kandagira abanzi”, “Muma Nigger”, ndetse anakorana n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Kuri iyi nshuro, kuba Green P yongeye gukorana na Jay C nyuma y’imyaka 21, ni ikimenyetso cy’uko Hip Hop nyarwanda ikomeje gutera imbere ndetse igahuriza hamwe abahanzi bagize uruhare mu kuyubaka.

Iyi Album ‘Gen-Z’ izaba ikubiyemo ubutumwa bukomeye ku bakunzi ba Hip Hop, cyane ko Jay C avuga ko igamije kugaragaza ubushuti bwabo ndetse n’ibitekerezo bafite kuri Hip Hop yo muri iki gihe.

Abakunzi b’aba baraperi bategerezanyije amatsiko igihe iyi Album izasohokera, kuko ubusanzwe aba bombi bazwiho ubuhanga mu mirapire yabo.

Gen-Z (Generation Z) ni bande, kandi imibereho yabo ni iyihe?

Generation Z cyangwa Gen-Z ni abantu bavukiye hagati y’imyaka ya 1997 na 2012, bivuze ko muri iki gihe bafite hagati ya 12 na 27.

Ni igisekuru cyakurikiye Millennials (1981-1996), kandi gikomera cyane ku ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga, no kwihutisha impinduka mu buzima.

Ibiranga Gen-Z

1. Ikoranabuhanga ni ubuzima bwabo

Gen-Z ni abantu bavutse mu gihe internet yari imaze kuba igice cy’ubuzima bwa buri munsi. Bagira ubuhanga bukomeye mu gukoresha smartphones, social media, streaming platforms, n'ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

2. Ni abashishoza cyane

Ubu bushishozi buragaragara mu buryo bitwara ku makuru, aho bashishoza bakabanza kugenzura ukuri kwabyo mbere yo kubyemera.

3. Barishimira ubwigenge

Uru rubyiruko rukunda kwigenga, kwihangira imirimo, no gukora ibintu bidasanzwe aho kuba mu nzira zisanzwe z’ubuzima nk’uko ababyeyi babo babayeho.

4. Bafite imyumvire itandukanye ku buzima n'akazi

Benshi ntabwo bumva ko akazi gakwiye kuba gusa k'amasaha 8 ku munsi mu biro. Bakunda akazi kabaha flexibility (umudendezo) aho bashobora gukora bari aho bashaka.

Bitabira cyane ibijyanye n’ubuhanzi, ubucuruzi bwikorewe (freelancing), no gukora ibintu bifite icyo byungura isi.

5. Bakunda uburumbuke bw’imico itandukanye

Gen-Z ntiyumva ibintu mu buryo bwa kera aho imico imwe ari yo yagombaga gukurikizwa. Bemera ubwisanzure, kwishyira ukizana, no kuba uwo ushaka kuba we.

Jay C yatangaje ko afatanyije na Green P basoje ikorwa rya Album ya mbere bahuriye bise ‘Gen- Z’ 

Jay C yavuze ko gukorana na Green P byatangiye mu 2013 ubwo bagerageza gukorana Album arik bagatenguhwa na Producer

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA JAY C

">

VIDEO: Director Malvin Pro- InyaRwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND