RURA
Kigali

Muyango wa Kimenya yizihirije i Burayi isabukuru y'imyaka 27 y'amavuko

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:19/03/2025 19:13
0


Uyu munsi tariki ya 19 Werurwe 2025, ni umunsi udasanzwe kuri Muyango Claudine, aho yujuje imyaka 27, akaba ari isabukuru yizihirije ku mugabane w'uburayi mu gihugu cy'u Bufaransa.



Miss Muyango ni umugore w’uburanga wigaruriye imitima ya benshi kuva mu mwaka wa 2019 ubwo yegukaganaga ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto (Miss Photogenic) muri Miss Rwanda. Kuri ubu ari kwizihiza isabukuru y'imyaka 27 y'amavuko.


Urukundo rwa Muyango na Kimenyi Yves, umunyezamu w’ikipe y’igihugu, "Amavubi" ni kimwe mu byavuzwe cyane mu Rwanda. Tariki ya 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yakoze igikorwa kidasanzwe, atera ivi asaba Muyango kuzamubera umugore.

Kuko Muyango asanzwe ari umuntu usetsa, icyo gihe bamwe bavuze ko yari afite amagambo menshi yo kumusubiza, ariko nyuma y’akanya gato yahise abyemera ntakuzuyaza.


Nyuma yo kwemeza ko barushinga, Muyango na Kimenyi babaye ababyeyi ku wa 21 Kanama 2021, ubwo bibarukaga umuhungu wabo Kimenyi Miguel Yannis. Uyu mwana amaze iminsi atemberana na se, aho abantu benshi batangariye ukuntu asa na Muyango mu maso, ariko akanagira imico ya Kimenyi.




Mu Ukuboza 2023, Muyango yakoze Bridal Shower yatangariwe na benshi, aho inshuti ze zirimo DJ Brianne na Ingabire Habibah zamusekeje cyane.

Mu mafoto yasohotse, benshi bagaragaje ukuntu yishimiye ibihe bye bya nyuma mu bukumi.




Tariki 4 Mutarama 2024, Muyango na Kimenyi basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyarugenge, nyuma bakora ubukwe bw’akataraboneka bwabaye ku wa 6 Mutarama 2024, aho abitabiriye bemeje ko bwari ubukwe bw’icyubahiro.

Mu myaka ishize, Muyango yagize ibihe bitandukanye byashimishije abantu. Hari igihe yabuze telefone ye mu gitaramo, aza kuyibona nyuma abantu bamushinja ko yari yibagiwe aho yayishyize kubera ibyishimo byinshi.

Ikindi ni uko hari igihe yashyize ifoto kuri Instagram yanditseho amagambo asekeje, bituma abafana be bamuseka cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Muyango amaze iminsi ku Mugabane w’u Burayi aho yagiye yitabiriye igitaramo cya Bwiza cyo kumurika Album ye nshya yise 25Shades nyuma aza gukomereza mu Bufaransa aho yanitabiriye umukino w’ikipe ya Paris Saint Germain, ukaba ari umukino yarebanye n’umuhanzi Juno Kizigenza.


Uyu munsi, Muyango yujuje imyaka 27 mu byishimo byinshi n'amarangamutima mu magambo yanditse ku ifoto ye mu rurimi rw'icyongereza tubishyize mukinyarwanda yagize ati: "Nakundaga kwibaza impamvu Imana yanshyize mu mwanya ntatekereje | ntashobora kubyivanamo. Ariko, igihe cyose nabisohokagamo nkomeye kandi nkungukiramo ubwenge kuruta mbere hose."





Muyango uri kubarizwa i Burayi ari mu buryohe bwo kwizihiza isabukuru y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND