Bebe Cool yajyanye mu nkiko Alex Muhangi ufite izina rikomeye mu rwenya no gutegura ibitaramo byarwo muri Uganda, amushinja gukoresha amashusho ye nta burenganzira amuhaya.
Aho Bebe Cool ashinja Muhangi gukoresha amashusho yafatiwe mu gitaramo cy'urwenya kizwi nka Comedy Store atabiherewe uburenganzira.
Mbu.ug yatangaje ko Bebe Cool, abinyujije ku munyamategeko we, Me Timothy Sentongo, yandikiye Muhangi ko ari gukoresha ibihangano bye mu buryo butemewe n'amategeko.
Yafashe icyemezo cyo kujya mu nkiko, asaba ko habaho guhagarika gukoresha ibihangano bye ndetse no gusubizwa amafaranga yatanzwe mu bikorwa bya Comedy Store.
Abanyamategeko ba Bebe Cool basabye ko hakorwa raporo y'amafaranga yakomotse kuri ibyo bihangano ndetse hakishyurwa indishyi zingana na miliyoni 579.7 z'amashilingi ya Uganda.
Uru rubanza ruje nyuma y'ikiganiro cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga aho Muhangi yamenyesheje abakunzi be ko azitaba urukiko ejo ku wa Kane, abashishikariza kumushyigikira muri uru rubanza.
Mu rwego rwo gushimangira iki kibazo, Bebe Cool arategura kugaragaza ikirego cye imbere y'urukiko rwa City Hall kuri uyu wa Kane.
Bebe Cool umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda ndetse no mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba
Alex Muhangi umwe mu bamaze kwigarurira isoko rya comedy muri Uganda
TANGA IGITECYEREZO